Imikino

Burera: Biyemeje gushinga ikipe izakina mu cyiciro cya kabiri y’umupira w’amaguru

January-03
04:47 AM 2018

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko mu bugiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru izahera mu cyiciro cya kabiri, ariko intego ikaba kuzagera mu cyiciro cya mbere nk’uko tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyaruguru dufite ayo makipe.

Madame Uwambajemariya Florence, umuyobozi w’akarere ka Burera yabitangaje ubwo abatuye aka karere bari mu bikorwa bya siporo rusange byatangijwe mu ntara y’amajyaruguru.
Yagize ati “hamwe n’abaturage bacu, hamwe n’urubyiruko rwacu dutahanye umuhigo ukomeye, wo kuvuga ngo ikipe y’akarere ka Burera igiye kujya mu cyiciro cya kabiri. Iyo wageze mu cyiciro cya kabiri bishyira mu cyiciro cya mbere kandi ngo ahari ubufatanye byose birashoboka.”
Uyu muyobozi avuga ko hari hasanzwe ikipe ariko itaragera ku rwego rwo kugera mu cyiciro cya kabiri.

Amakipe yo mu cyiciro cya kabiri akinisha abakinnyi bari munsi y’imyaka 23, hakajyamo nibura batatu barengeje iyo myaka.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza