Imikino

Bukebuke Yannick mu nzira zisohoka muri APR FC

July-21
15:13 PM 2016

Mu gihe shampiona y’icyiciro cya mbere yasozwaga ku mugaragaro kuri iki cyumweru APR ihabwa igikombe cya championnat ya 2015-2016 kikaba n’icya 16 mu mateka y’iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda, ni nako abakinnyi bamwe basoza amasezerano yabo muri iyi kipe ndetse bamwe muri abo bakaba banavuga ko bagomba kuyisohokamo bitewe no kutabona umwanya uhagije wo gukina.

Mu gihe hari abakinnyi bari gusoza amasezerano yabo mu makipe atandukanye ni nako bamwe muri abo bakinnyi bifuza kuyasohokamo bakajya gushakishiriza ahandi bitewe n’uko batabona umwanya uhagije wo gukina ngo berekane impano zabo.

Umwe muri abo bakinnyi ni Bukebuke Yannick wari uyimazemo imyaka ibiri y’imikino ariko utarabonye umwanya uhagije wo gukina. Bukebuke yatwaye ibikombe bibiri (2) bya Championnat ari kumwe na APR FC (2014-2015 na 2015-2016) ariko kugeza ubu we akaba avuga ko yakwifuza gusohoka mu ikipe ya APR FC akajya gushaka aho abona umwanya wo gukina uhoraho. Mu magambo ye ati : “ kontaro irarangiye ariko mfite andi makipe twavuganye anyifuza nahitamo kujya aho nkina kuko iyo umukinnyi akina nibwo urwego rwe ruzamuka. Nahitamo kujya aho nkina rero”.

Yannick Bukebuke avuga ko ubusanzwe yakinaga hagati aho bita kuri 6 cyangwa ku 8 ariko aho agereye muri APR FC akinishwa muri ba myugariro ku ruhande rw’ibumoso bitewe n’abakinnyi benshi bakina hagati yasanze muri APR FC. Bukebuke akaba yaraje mu Rwanda avuye muri championnat y’i Burundi mu cyiciro cya mbere.

APR FC niyo kipe mu mateka ya ruhago y’u Rwanda imaze gutwara ibikombe byinshi kuko ifite ibikombe bya championat 16 kandi nta yindi kipe ibifite mu mateka y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, ariko ikaba ari nayo kipe ubu yatangije gahunda yo gukinisha abanyarwanda gusa nta munyamahanga n’umwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza