Imikino

Bucura muri Tour du Rwanda 2016 akaba umwami w’ahaterera Mugisha Samuel ati barancitse

November-17
07:09 AM 2016

Mugisha Samuel akaba ari we muto mu myaka muri iyi Tour du Rwanda ku nshuro ya 8. Yagenze ibirometero birenga ijana na mirongo itatu na bitanu ari uwa mbere ariko baje kumunyuraho maze Areruya Joseph yegukana agace ka Rusizi-Huye. Mugisha Samuel ubu niwe ufite umwambaro wo kuba ari umwami w’ahaterera.

Agace ka rusizi -Huye kari kagizwe n’udusozi duterera tugera kuri 6 aho yadutereye twose yidoga.

Yagize ati nari imbere cyane ahazamuka nibwo nagiye mbasiga .nakomeje gukurikiza amabwiriza y’abatoza. Uyu munsi barancitse nakekaga ko natwara aka gace ka Rusizi- Huye ariko biranze n’ejo ni umunsi nzareba ko nakwitwara neza mu gace ka Muhanga-Musanze.

Hasigaye ibirometero bine ,Mugisha Samuel yari imbere aho yashyizemo intera y’amasegonda 52 ku wari umukurikiye.

Uyu musore w’imyaka 18 avuga ko gukina iri rushanwa ari ugukabya nzozi yarose kuva kera.Mu kwitegura Tour du Rwanda, uyu musore ukiri muto, yitabiriye amasiganwa menshi mpuzamahanga uyu mwaka, kugira ngo arusheho kwitegura iri rushanwa rya Tour du Rwanda agiye gukina bwa mbere.

Yahagarariye u Rwanda muri Vulta a Colombia, Prudential RideLondon-Surrey Classic, Grand prix Chantal Biya, na Tour of Eritrea.

Mugisha Samuel yatangiye gukina umukino w’amagare yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli abanza.Ubu yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuli yisumbuye.

Aka gace Rusizi-Huye karekare kuruta utundi ka kilometero 140 katwawe na Areruya Joseph (4:02:43)naho Mugisha samuel yegukana umwanya wa 23 asizwe n’uwa mbere amasegoda 11.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza