Imikino

Bimenyimana Caleb yahishuriye aba-Rayon igituma adatsinda ibitego

February-08
05:54 AM 2018

Rutahizamu ukomoka i Burundi Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira Rayon Sport yakomoje ku kuba amaze iminsi atitwara neza mu kibuga, anavuga ko hari ibibazo yagize byamuzitiye mu mikinire.

Uyu musore winjiye muri Rayon Sport muri uyu mwaka w’Imikino wa 2017/2018 yitezweho byinshi amaze gutsinda igitego kimwe mu mikino izwi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru.

Ni umusore waranzwe no guhuzagurika mu mikinire cyane mu guhusha ibitego imbere y’izamu byanatumye adakomeza kwigarurira imitima yabafana nk’uko yari yatangiye mu mikino itegura shampiyona.

Aganira na Radio 10, Bimenyimana yagarutse ku cyateye umusaruro muke mu kaguru ke agira ati “hari ikkibazo nagize ariko ni ibanga sinshobora kukivuga. Cyararangiye ariko ndi kugaruka bukebuke.”

Yongeraho ko “ njye ndimo ndakora ngerageza gutanga umusaruro mwiza, ntashoboye gutsinda nkatanga umupira uvamo igitego nta kibazo. Igikuru ni intsinzi y’ikipe, iyo ikipe yanjya yatsinze najye mba ntsinze.”

Uyu musore ni umurundi ariko akininira ku byangombwa by’abanyarwanda kuko ababyeyi be harimo umunyarwanda.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza