Imikino

Bidasubirwaho Chabalala yabaye umukinnyi wa Rayon Sport

January-11
08:05 AM 2018

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi wakiniraga Amagaju FC mu Rwanda Shaban Hussein Chabalala yamaze kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sport, haguzwe amasezerano yari asigaranye muri iyi kipe yo mu Rwanda.

Hussein Chabalala wagiye utsindira ibitego byinshi mu myaka ibiri ishize yerekeje mu ikipe ya Rayon Sport.

Amakuru atugeraho ni uko uyu musore w’umurundi yaguzwe miliyoni 5frw, amassezerano ye akazarangirana na shampionat ya 2017/2018.

Umunyamabanga w’ikipe ya Rayon Sport King Bernard yatangarije Radio Flash ko shampionat nirangira bakimukeneye bazaganira n’ikipe y’i Burundi Chabalala yaturutsemo aza mu Rwanda.

Yagize ati “[amasezerano ye] ni igihe kingana n’icyo yari asigaje mu magaju kugira ngo saison irangire, noneho byagenda neza tukazegera ikipe y’i Burundi tukaba twakongera kumvikana.”

Rayon Sport izasohokera u Rwanda mu mikino ya champions league yari imaze iminsi yiruka kuri uyu mukinnyi, ndetse Bernard yatangaje ko bizeye kuzabona Ismailla Diara bose bazifashisha muri iyi mikino.

Munezero Fiston (ibumoso) myugariro wa Rayon Sports na mugenzi Shaban Hussein Chabalala (iburyo

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza