Imikino

Areruya Joseph mu Banyafurika batatu bitwaye neza mu magare

December-20
09:32 AM 2017

Umunyarwanda Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda uyu mwaka , ndetse mu minsi ishize akaba aherutse no gutwara agace kamwe ko muri Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23, yaje muri batatu ba mbere bitwaye neze ku mugabane w’Afurika muri uyu mukino muri uyu mwaka wa 2017.
.
Areruye Joseph yegukanye igihembo cy’umukinnyi wabaye uwakabiri mukwitwara neza muri uyu mukino w’Amagare ku mugabane w’Afurika akurikiye umunyafurika y’epfo, Louis Meintjes uherutse gusinya muri Dimension Data for Qhubekha avuye mu ikipe ya UAE Emirates naho ku mwanya wa 3 haza Merhawi Kudus, Umunya Eritrea ukinira Dimension Data.


Meintjeis Louis , Areruya Joseph na Merhawi Kudus,nibo bahize abandi muri uyu mwaka ku mugabane w’Afurika

Mu bandi baje hafi harimo nka Tsgabu Grmay wo muri Ethiopia waje ku mwanya wa kane, naho ku wa gatanu haza Salah Eddine Mraouni, Umunya Morocco ukinira ikipe yo mu gihugu cya Kuwait.

Twabibutsa ko mu mwaka ushize wa 2016 iki gihembo cyari cyatwawe na Tesfom Okubamariam naho 2015 gitwarwa na Natnael Berhane mu gihe Louis Meintjes yari yagitwaye muri 2014 ku nshuro ye ya mbere.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza