Imikino

APR FC ikomeje gushavuza abafana nyuma yo kunananirwa kwivana imbere y’ ikipe ya Nyuma

March-19
14:05 PM 2017

Muri rusange ikipe ya Pépinière FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Nduwimana Michel Barack ndetse igice cya mbere kirangira iyoboye n’igitego kimwe ku busa.

Mulisa Jimmy yaje gukora impinduka akuramo Issa Bigirimana na Bucyebucye Yannick yinjizamo Twizerimana Honesme na Eric maze bayongera ingufu bituma ku munota wa 78 Maxime Sekamana yishyura icyo gitego biba kimwe kimwe.

Nubwo APR yagerageje gusatira ariko ntibyayihiriye birangira ari uko umukino ugenze.
Iyi nsinzwi ikomeje guhungisha APR igikombe cyane ko Rayon sport iri ku mwanya wa mbere ubu iyirusha amanota abiri, ukongeraho ibirarane bitatu itarakina bivuze ngo iramutse ibitsinze byose yayirusha amanota 11.

Tubibutse ko uyu ni umukino wa gatatu iyi kipe iyobowe na Jimmy Mulisa inganyije yikurikiranya dore ko yari iherutse kunganya na Musanze FC 1-1 , ikongera kwisanga inganyije na Kirehe FC ubusa ku busa. Bivuze ko mu mikino umunani iyi kipe iheruka gukina yatsinzemo umwe gusa.

INDI MIKINO YABAYE:

- Mukura 3 – 2 Espoir(Huye)

- SC Kiyovu 0 – 1 Kirehe Fc (Stade Mumena)

- Sunrise Fc 1 – 0 Etincelles Fc (Stade Nyagatare)

- Amagaju 1 – 0 Marines Fc (Nyamagabe)

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza