Imikino

Antoine Hey yasezeye ku gutoza Amavubi Minispoc ikimukomeyeho

January-25
14:06 PM 2018

Inkuru y’isezera ry’umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi yamenyekanye kuri uyu Kane nyuma y’uko asezerewe mu mikino ya CHAN 2018 atarenze amatsinda, gusa Minisiteri y’Umuco na Siporo yo yatangaje ko amasezerano ye yari atararangira bityo ngo ibyakozwe ntibyubahirije amategeko.

Iby’igenda ry’uyu mutoza byatangiye kuvugwa mbere gato ko asanga ikipe muri Tunisia, aho byavugwaga ko ashaka kujya gutoza muri Syria.
Ibi byabaye nk’ibyibagirana kuko yari kumwe n’ikipe kandi avuga ko agamije kuyirenza amatsinda, ariko ikimara gusezererwa mu masegonda ya Nyuma na Libya uwo mwuka wongeye gututumba.

Abicishije ku rukuta rwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Antoine Hey yashimiye abakinnyi yatozaga ndetse anatangaza ko atakiri umutoza w’Amavubi, ibyo bikaba byavuye mu kiganiro yagiranye na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ kuwa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2018.

Kuri uyu wa 25 Mutarama ubwo amakuru y’isezera rye yajyaga ahagaragara, Minisiteri y’umuco na Siporo ibinyujije ku rukuta rwa Twitter yahise itangaza ko amasezerano ye ataragera ku musozo.

Itangazo ryayo rigira riti “Minispoc yamenye amakuru y’uko Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi Antoine Hey yaba yasezeye ku nshingano ze. Dushingiye ku masezerano twashyizeho umukono, iseswa ryayo rigira inzira rinyuramo kandi kugeza ubu iyo nzira ntiyakurikijwe”

Rikomeza riti “Ku bijyanye no kongerera amasezerano Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, mu masezerano twashyizeho umukono azarangira tariki ya 20/03/2018 hateganijwe uko byakorwa mu gihe impande zombi zaba zibyemeranijweho”

Iyi mvugo nubwo idasobanuye ko uru rwego rushaka ko aguma mu kazi ariko yerekana imikorere mibi ya Federation y’Umupira w’amaguru mu Rwanda yaba yamwemereye gutangaza ko yeguye bidakurikije amategeko.


Amagambo yashyizwe ku rukuta rwa Minispoc yerekana ko hatubahirijwe ibyashyizwe mu masezerano yaba akiri umutoza w’Amavubi

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza