Imikino

Amavubi yagarukanye i Kigali amanota 3 gusa

December-09
12:00 PM 2017

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kenyatta mu Mujyi wa Machakos muri Kenya, ku munota wa 17 gusa w’umukino niho ikipe y’igihugu Amavubi yafunguraga amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira yahawe na Ombolenga Fitina.

Nubwo Tanzania ariyo yari kungukira cyane ku nsinzi yagombaga kubonera muri uyu mukino maze ikerekeza muri 1/2 ntiwayigendekeye uko babyifuzaga kuko nubwo ku munota wa 29 Daniel Reuben Lyanga yatsindaga igitego cyayo cyambere igice cya mbere cyaje kurangira ari 1-1.


Iminota yose y’umukino yarangiye Amavubi atsinze

Nyuko yuko umunoza w’Amavubi, Antoine Hey asimburije Nshimiyimana Imran Mukunzi Yannick na Hakizimana Muhadjili agasimburwa na Niyonzima Ally ndetse na Nshuti Innocent agasimburwa na Biramahire Abeddy, ku munota wa 65 Biramahire Abeddy yaje gushyiramo igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Ombolenga Fitina umukino urinda unarangira ari uko bimeze.

U Rwanda ruzerewe rumaze gutsindwa imikino 2 muri ruganya umwe muri ine rwakinnye dore ko rwabanje gutsindwa na Kenya 2-0 ku mukino ubanza, rutsindwa nanone na Zanzibar 3-1, runganya na Libya 0-0, rutsinda Tanzania 2-1 aya makipe yose akaba yari ari mu itsinda A.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza