Imikino

Amavubi ananiwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma ahita asezererwa

January-23
16:41 PM 2018

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yasabwaga kunganya na Libya igakatisha itike yo gukina imikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2018 yatsinzwe igitego ku munota wa 93, nyamara mu minota isanzwe y’umukino yari yihagazeho.

Uyu mukino ikipe y’u Rwanda yagaragaje integer nke no guhuzagurika mu kibuga ndetse binagaragazwa n’amakosa menshi yakoraga mu kibuga.

Ibi byahaye icyuho Libya yakomeje gusatira ari nako ihusha ibitego byabazwe ariko igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa.

Igice cya kabiri nacyo nta cyahindutse kuko Libya ntiyasibaga imbere y’izamu ry’amavubi ariko igitego gikomeza kubura.

Abakinnyi b’amavubi bakinaga nk’abashaka kubona inota rimwe kuko naryo ryari kubafasha gukomeza mu kindi cyiciro, ngo bifuzaga gukora nk’ibyakozwe na bagenzi babo batwara amagare begukanye irushanwa ryo muri Gabon ariko inzozi zabo zarangiriye ku munota wa nyuma.

Amavubi asezerewe hamwe na Equatorial Guinea. Amavubi yari afite amanota 4, naho Equatorial Guinea ifite ubusa, mu gihe Nigeria ya mbere ifite amanota 7 naho Libya ya kabiri ikagira 6.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza