Imikino

Amavubi Abagore:Nubwo yasezerewe muri Cecafa Women ntabwo azakurwaho

September-19
07:14 AM 2016

Nyuma yo gusezerwa ku ikipe y’igihugu y’abagore mu mikino ya cecafa women yaberaga mu mujyi wa Jinja muri uganda, benshi bibazaga ikigiye gukurikiraho dore ko hari abatekerezaga ko iyi kipe yaba igiye kongera gukurwaho nkuko byagenze ubwo yasezererwaga mu majonjora y’igikombe cy’afrika muri 2014.

Uretse abakurikira umupira w’amaguru bibazaga ikigiye gukorwa kuri iyi kipe ,abakinnyi nabo bibazaga ikigiye gukorwa,ariko benshi bumvagako ikipe igiye kongera guhagarikwa.

Mu gushaka kumenya igisubizo kuri iki kibazo, twabajije president w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Nzamwita Vincent, nuko atubwirako iyi kipe nubwo isezerewe bitavuzeko igiye kongera guhagarikwa ahubwo ngo hari gahunda nyinshi .

Umuyobozi wa Ferwafa yakomeje agira ati"kuba batsinzwe ntabwo bivuzeko tugiye kongera gukuraho iyi kipe, twese twabonye uko bakina, ntabwo ari abaswa ahubwo bakeneye amarushanwa menshi, natwe rero nibyo tugiye gukoraho tubashakire amarushanwa azabafasha kumenyera.

ikipe y’igihugu y’abagore yaherukaga gukina imikino mpuzamahanga mu mwaka 2014,imaze gusezerwa yahise ikurwaho aho bavugaga ko bagiye gutegura abandi bakinnyi bakiri bato, gusa iyi gahunda ntabwo yakozwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza