Imikino

Abazayobora Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2 bamenyekanye!

October-04
07:30 AM 2016

Inama y’inteko rusange idasanzwe y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports yashyizeho ubuyobozi bushya buhagarariwe na Gasamagera Claude.

Yari inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu Sports yaberega kuri Galax Hotel kuri uyu wa 2 Ukwakira, 2016, nyuma yaho iyagombaga kuba kuwa 18 Nzeri 2016 yari yasubitswe kubera abanyamuryango batari bageze kuri ¾ nkuko amategeko abivuga. Commission yari yarashyizweho ngo ibe iyobora Kiyovu Sports mu nzibacyuho yari ihagarariwe na Gasamagera Claude yabanje kwereka abanyamuryango ibyakozwe mu gihe bari bahawe kingana n’ukwezi kumwe gusa.

Ni inama y’inteko rusange yari ifite ingingo zigera kuri 2 k’umurongo w’ibyigwa ari zo :
Kwemeza abanyamuryango bashya no gushyiraho comite nyobozi ya Kiyovu Sports, izo ngingo zombi zagezweho kuko ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 (18h20’) nibwo inama y’inteko rusange ya Kiyovu yari itangiye itangizwa na Sendege Norbert uhagarariye Kiyovu mu mategeko (Representant legal) atangira asaba abanyamuryango ko bafatanya kwakira abandi banyamuryango bashya bari bifuje kuba abanyamuryango ba Kiyovu Sports ndetse bakaba baranabisabye mu nyandiko buzuzaga (Forms). Ibyo byakozwe hasomwa amabaruwa y’ababisabye baranemezwa bahita bitwa abanyamuryango bashya ba Kiyovu Sports.

Hahise hakurikiraho gutora comite nyobozi ya Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2 iri imbere.
Commission yari iyobowe na Gasamagera yerekanye abo yatekereje bashobora kuyobora Kiyovu Sports y’ejo hazaza kandi ibona babifitiye ubushobozi inasaba abanyamuryango ko mu gihe baba batowe ko abanyamuryango bazababa hafi kugira ngo bafatanye muri urwo rugendo rutoroshye.

Abo iyo commission yari yatekereje byarangiye ari nabo bagiriwe icyizere cyo kuyobora Kiyobora Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka 2, abo ni :
• President : Gasamagera Claude
• V/P wa mbere : Mvuyekure Francois
• V/P wa kabiri : Rutikanga Hassan
• Umunyamabanga (SG) : Gashumba Damascene
• Umubitsi (Treasurer) : Shaba’an Muhamed
• Umuyobozi wa tekinike (Technical Director) : Omar Munyengabe
• Commission ya tekiniki : Ashraf Munyaneza (Kadubiri)

Nyuma yo gutorwa Gasamagera yavuze ko nta kinini abakunzi n’abanyamuryango ba Kiyovu bakitega kuri committee nshya ko ahubwo ari abanyamuryango bagomba gufatanya n’ubwo buyobozi bushya hanyuma bakubaka Kiyovu ikomeye nkuko byahoze mu magambo ye ati “ Ni ibintu nishimiye kuko nigeze kubikora ndumva nshaka gukorera birenzeho Kiyovu Sports, ijambo nababwiye, nababwiye ngo ntibagire ibitangaza bitega kuri committee ibitangaza bizabaho ni ibyo ubwabo bazakora, committee izegeranya ibikorwa byabo, mu yandi magambo izegeranya ingufu zabo, ingufu bazashyiramo zizaba zihwanye na Kiyovu izaba iriho ubwo nibo bazareba niba ibashimishije cyangwa itabashimije ariko banyemereye ko bazatuba hafi.”

Uruhande rw’abafana nabo ngo bishimiye ko babonye ubuyobozi bushya kandi biteguye kuba hafi ndetse ngo bakaba bishimiye ko hagiyemo amaraso mashya bakavuga ko buri wese nakora inshingano ze bizagenda neza, uyu ni Moussa umwe mu bafana bari bitabiriye inama y’inteko rusange “ Ni ibintu byiza kuba tubonye ubuyobozi bushya kandi tubwijeje ko tuzabuba hafi, abafana bafane n’abayobozi bayobore ikica Kiyovu ni uko usanga hari abashaka gukora ibitari mu nshingano zabo.”

Gasamagera akaba avuga ko bagiye kureba utubazo bakemura twihutirwa mbere yuko championnet itangira kugira ngo itangire bahagaze neza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza