Imikino

Abatojwe na Rutsindura Alphonse baba bakibuka inama ze?

October-04
08:00 AM 2016

Rutsindura Alphonse ni umwe mu bantu bagize uruhare mu guteza imbere umukino wa Volleyball Rwanda, mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wazize genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ryiswe Rutsindura Memorial Tournement, abo yatoje ndetse nabo yigishije mu iseminari nto yo ku Karubanda bavuzeko bamwibukira iteka kumurava ndetse ni urukundo yabatozaga.

Hari hashize imyaka irindwi iri rushanwa ritaba kubera ikibazo cy’amikoro, ubwo twaganiraga na bamwe mu banyehuri biga mu iseminari ya Karubanda Vigo Fidelis, batubwiyeko icyo bazahora bibuka kuri Rustindura Alphonse wazize genocide yakorewe abatutsi, ngo ni urukundo yabatozaga ndetse ni uburyo yahoraga ashaka icyateza imbere umukino wa Volleyball.

Ku kibazo cy’amikoro cyari cyaratumye irushanwa rimara igihe ritaba, umuyobozi wa seminari Mungwarareba Noel yavuzeko bafatanyije n’Ishyirahamwe ry’umukino wa volleyball mu Rwanda, bagiye gukora uko bashoboye iri rushanwa ntirizongere guhagarara.

Muri iri rushanwa rya Rutsindura memorial Tournment, ikipe ya Lycee de Nyanza yatsinzwe n’Indatwa ku mukino wa nyuma mu banyeshuri amaseti atatu kuri abiri, mubakinnye Volley, UTB itsinda les anciens seminaliste amaseti atatu kuri imwe, naho mubakobwa RRA itsinda Lycee de Ruhango amaseti atatu kuri imwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza