Imikino

Abana bafite inzozi zo gukina umupira w’amaguru baba bagiye gusubizwa

September-21
08:14 AM 2016

Hari hashize igihe kinini abatoza mu mupira w’amaguru mu Rwanda bavugako hakenewe amarushanwa y’abana bakiri bato, cyane ibyo bita amajunior .

Iki cyifuzo kandi ntabwo cyari icyabo bonyine kuko n’abana bakiri bato bakunda umupira w’amaguru bahoraga bifuza ko nabo babona amrushanwa azabafasha kwigaragaza doreko bavugagako batabona umwanya wo kwerekana impano zabo.

Imwe mu myanzuro yafashwe mu nteko rusange y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa yabaye mu mpera z’icyumweru gishize hari ni igisubizo kubana bakiri bato, aho iyi nteko rusange yemejeko amakipe yose agomba kugira abana bato, bakazajya bakina mbere y’imikino ya shampiona.

Umutoza Eric Nshimiyimana wabaye mu mupira w’amaguru wo mu Rwanda, twaganiriye nuko atubwirako iyi gahunda ari nziza kuko bayifuje kuva kera gusa ngo kubivuga gusa ntibihagije ahubwo ikenewe no gushyirwa mu bikorwa .

Bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda bagiye bazamukira mu makipe y’abana, mu gihe iyi gahunda yaba yubahirijwe neza, ntakabuza mu myaka iri mbere U Rwanda ruzaba rufite abakinnyi bakomeye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza