Imikino

Abakobwa nabo bakina umupira w’amaguru kandi bagahesha ishema igihugu cyabo

August-16
05:02 AM 2016

Mu muco w’Abanyarwanda wagiye uheza igitsina gore ku mirimo imwe ni imwe, aho bavugagako abagore cyangwa abakobwa batemerewe gukora iyo mirimo. Muri iyo mirimo harimo nko kubaka, guhiga ndetse hari nibiribwa bavugaga ko bitaribwa n’abagore nk’ihene aho bavugagako umukobwa cyangwa umugore uriye ihene azana ubwanwa.

Gukina umupira w’amaguru kumukobwa uretse kuba byarafatwaga nka kirazira, uwageragezaga kuwukina yafatwaga nk’umushiziwisoni cyangwa icyomanzi kuko bavugagako yataye umuco ndetse atakiri ni isugi.

Muri iki kinyejana cya 21 hari imyumvire munshi ku isi yagiye ihinduka ndetse no mu Rwanda Leta y’U Rwanda ishishikariza ndetse inashyigikira uburenganzira bw’abagore bari barambuwe.Ni muri urwo rwego Komisiyo yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore muri FERWAFA, ku bufatanye na FIFA, ikomeje gahunda yo gukundisha abana bato b’abakobwa umupira w’amaguru, hano mu Rwanda. Live your Goals Project, ni Project ya FIFA yo guteza imbere umupira w’amaguru mu bagore.

Ibihugu bigera kuri 200 byari byifuje ko byagira amahirwe yo kubona uyu mushinga wa FIFA, ariko ibihugu 6 byonyine ku isi, birimo u Rwanda, ni byo byonyine byabashije kugira amahirwe yo guterwa inkunga n’uyu mushinga.

Abana baganiriye na www.yeejo.rw ubwo hatangizwaga iki gikorwa cya Live your Goal mu Karere ka Huye ndetse na Rusizi, mu maso yabo hagaragara ibishimo batubwiyeko nabo bumva bafite ubushobozi bwo gukina umupira w’amaguru kandi ko nabo bahawe umwanya n’amahirwe bahesha U Rwanda ishema nkuko abagabo bajya babikora ndetse ngo banabarusha.

Mu guhumuriza aba bana babakobwa Rwemalika Félicité uhagarariye umupira w’abagore mu Ferwafa, yavuzeko iyi gahunda izamara imyaka 4 bityo ngo aba bana babakobwa ntibakwiye kwiheba kuko nabo bagiye guhabwa umwanya wo kwigaragaza ndetse no kwerekana impano zabo.

Ni kenshi Leta y’U Rwanda ishishikariza abanyarwanda bose kubahiriza uburinganire, gusa mu bijyanye ni imikino mu Rwanda cyane umupira w’amaguru bigaragara ko hakiri inzira ndende ngo bizagerweho.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza