Imikino

Abakinnyi bacu bamaze gushya ,mbura abanyatakira: Areruya Joseph Tour du Rwanda 2016 Kigali-Karongi

November-16
03:47 AM 2016

Areruya Joseph wo mu ikipe ya Les Amis Sportifs yegukanye umwenda w’umuhondo nyuma yo kurangiza agace ka Kigali-Ngoma muri Tour du Rwanda 2016, kakinwe kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2016 ndeste aza kuba uwa gatatu mu gace ka kabiri ka Kigali-Karongi.

Areruya Joseph yahise atakaza umwenda w’umuhondo wegukanwa na Ndayisenga Valens washyizemo intera y’umunota n’amasegonda 25

Areruya yatangaje ko yari ahanganye n’abakinnyi bakomeye dore ko abo bakinana muri Les Amis Sportifs batamufashije kwataka.
Areruya ati ikipe yanjye yatatse hakiri kare maze twenda gusoza bari bahiye.bamaze gushya mbura abanyatakira maze valens ahita acomoka kuko yari arikumwe na bagenzi be ariko nta kibazo niyo Valens yatwara umwenda w’umuhondo nta kibazo kuko ari umunyarwanda hakaba haririmbwa indirimbo yubahiriza igihugu cy’u Rwanda.

Areruya Joseph ubu ahagaze ku mwanya wa kabiri.

Uko abakinnyi bakurikirana muri rusange

Ndayisenga Valens: Dimension Data: 05h33’26”
Areruya Joseph: Les Amis Sportifs: 05h34’51” +1’25”
Nsengimana Jean Bosco: Stradalli-Bike Aid: +1’26”
Okubamariam Tesfom: Eritrea: +1’32”
Eyob Metkel: Dimension Data: +1’37”
Kangangi Suleiman: Kenyan Riders Downunder +3’07”
Ghebreigzabhier Amanuel: Dimension Data: +3’20”
Buru Temsegen Mebrahtu: Ethiopie: +3’25”
Fournet Fayard Sebastien: Haute Savoie: +3’27”
Watchtendorf Brett: Team Lowestrate.ca: +3’27”

Share

Ibitekerezo (1)

  1. irakoze tresor 18 Ugushyingo 2016, 00:37

    Congratulations

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza