Imikino

Abagore: Nigeria yegukanye igikombe cya Afurika cya munani

December-05
18:19 PM 2016

Ikipe y’igihugu y’abagore ya Nigeria yatsinze Cameroun igitego rukumbi cya rutahizamu Desire Oparanozie cyaje mu minota ya nyuma y’umukino.

Iki kibaye igikombe cya kabiri cya Nigeria ibonye yikurikiranya aho yaherukaga nubundi gutsinda Cameroun mu mwaka wa 2014 muri Namibia.

Uyu mukino wabaye kuri iki cyumweru taliki ya kane Ukuboza wari warebwe n’abafana bagera ku ibihumbi 40000 kuri sitade ya Ahmadou Ahidjo aho na Perezida wa Cameroun Paul Biya yari yitabiriye .

Umwanya wa gatatu waje kwegukanwa na Ghana itsinze Afurika y’Epfo igitego kimwe ku busa.

Iki gikombi kibaye icya munani ikipe y’abagore ya Nigeria The Super Falcons ibashije kwegukana.

Ifoto: Internet ESPN

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza