Imikino

Ababyeyi ba Valens Ndayisenga batangaje uko bamufashije ngo yegukane Tour du Rwanda ebyili

November-21
01:58 AM 2016

Ku nshuro ya kabiri Valens Ndayisenga w’imyaka 23 yegukanye Tour du Rwanda 2016 dore ko yaherukaga kuyitwara mu mwaka wa 2014.Ababyeyi be banezerewe umuhungu wabo batangaza akabari k’umutima.


Valens Ndayisenga n’ababyeyi be

Papa wa Valens Ndayisenga aganira n’itangazamakuri yatangaje ko yishimye cyane kandi ko kuva kera yageragezaga kumufasha. Yagize ati kera hari igihe yansabaga nk’akajana ko kugura ka cyayi mu nzira cyangwa se igare ryapfuye nkagerageza kumufasha. Na nyuma nakomeje kumufasha uko nshoboye.Ubu ndishimye cyane cyane.sinzi uko nabivuga.

Mama wa Valens we yamushyiraga mu biganza by’Uwiteka kugirango umuhungu we atsinde.Mama wa Ndayisenda ati namusengeraga nkamushyira mu biganza by’Imana ngo imufashe atsinde none Imana nayo ntabwo yantengushye.

Kuri iki Cyumweru taliki ya 20 Ugushyingo 2016 nibwo irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryari rimaze icyumweru ribera mu Rwanda ryasojwe ryegukanwe n’umunyarwanda Ndayisenga yegukanye Tour du Rwanda 2016 ayambuye Jean Bosco Nsengimana wayegukanye mu 2015.


Valens Ndayisenga na mushiki we

Valens yahembwe amadorali ya Amerika 1900, ni ukuvuga agera kuri miliyoni 1 n;igice y’amanyarwanda. Valens Ndayisenga asanzwe akinira ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo nk’umukinnyi wabigize umwuga.

Amafoto: Government of Rwanda

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza