Ibidukikije

Iyandikishe: Abashaka gusuura Bisoke, Akagera, Nyungwe, Kwita izina bashyizwe igorora

July-31
04:31 AM 2017

Muri gahunda ya Tembera u Rwanda, amatariki yamenyekanye yo gusuura Akagera, Bisoke,Kwita Izina, Nyungwe n’ahandi.

RDB ishami rishinzwe ubukerarugendo ifatanyije na kompanyi ya Wilson Tours bakomeje ubukangurambaga bugamije gushishikariza abanyarwanda gusura ibyiza nyaburanga by’iwabo aho buri wese akangurirwa gusuura akirebera ibyiza bitatse u Rwanda.
Gutembere bigabanijwe mu bice bitandukanye ugahitamo ahakunogeye ukiyandikisha.

Gusuura biteganijwe mu Kwezi kwa Kanama na Nzeli 2017.


Amahitamo ya 1


Gusuura Parike y’ibirunga uzamuka Bisoke ni taliki 5 Kanama

Abanyarwanda bishyura ibihumbi 35000 naho abatuye muri Afurika y’uburasirazuba bishyura ibihumbi 100000 naho abanyamahanga bakishyura amadorari 130.
Aya mafaranga yishyurwa akubiyemo urugendo,ibyo kurya bya sasita,itike yo kwinjira n’utundi tuntu two kurya mu nzira.

Wakitwaza ikote ry’imvura,inkweto zikomeye zizamuka imisozi,igikapu cyo mu mugongo n’utundi two kurya mu nzira.
Kwiyandikisha bizarangira taliki 3 Kanama naho gusura ni taliki 5 Kanama i saa kumi n’imwe mu mujyi hafi y’umusigiti kuri Atene.


Amahitamo ya 2

Hari Gusuura parike ya Nyungwe ukanyura ku kiraro kirekire

Abanyarwanda n’abatuye muri Afurika y’uburasirazuba bishyura ibihumbi 35000 naho abanyamahanga bakishyura amadorari 130.
Aya mafaranga yishyurwa akubiyemo urugendo,ibyo kurya bya sasita,itike yo kwinjira n’utundi tuntu two kurya mu nzira n kugenda usobanurirwa ibya parike.

Kwiyandikisha bizarangira taliki ya 10 Kanama i saa kumi n’ebyiri.

Wakitwaza ikote ry’imvura,inkweto zikomeye zizamuka imisozi,igikapu cyo mu mugongo n’utundi two kurya mu nzira.


Amahitamo ya 3

Gusuura Parike ya Nyungwe ku mazi yo k’urutare rwa Kamiranzovu taliki ya 19 Kanama 2017

Abanyarwanda n’abatuye muri Afurika y’uburasirazuba bishyura ibihumbi 35000 naho abanyamahanga bakishyura amadorari 130.

Kwiyandikisha bizarangira taliki ya 17 Kanama 2017.

Aya mafaranga yishyurwa akubiyemo urugendo,ibyo kurya bya sasita,itike yo kwinjira n’utundi tuntu two kurya mu nzira n kugenda usobanurirwa ibya parike.

Wakitwaza ikote ry’imvura,inkweto zikomeye zizamuka imisozi,igikapu cyo mu mugongo n’utundi two kurya mu nzira.


Amahitamo ya 4


Gusuura no gutembera muri parike y’Akagera taliki ya 26 Kanama 2017.

Abanyarwanda n’abatuye muri Afurika y’uburasirazuba bishyura ibihumbi 25000 naho abanyamahanga bakishyura amadorari 100.
Kwiyandikisha bizarangira taliki ya 24 Kanama i saa kumi n’ebyili.

Aya mafaranga yishyurwa akubiyemo urugendo,ibyo kurya bya sasita,itike yo kwinjira n’utundi tuntu two kurya mu nzira n kugenda usobanurirwa ibya parike.

Amahitamo ya 5

Kwitabira umuhango wo KWITA IZINA taliki 1 Nzeli 2017

Abanyarwanda n’abatuye muri Afurika y’uburasirazuba bishyura ibihumbi 25000 naho abanyamahanga bakishyura amadorari 100.

Aya mafaranga arimo ay’urugendo, mupira wo kwambara,gusobanurirwa,ibyo kurya bya saa sita n’utundi two kurya.

Bu bindi bisobanuro wahamagara 0788850725/ 0783232749 cyangwa kohereza email kuri info@wilsontours.rw

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza