Izindi nkuru

Urubyiruko rwakagnuriwe kugira umuco wo kwizigamira muri Global week

March-19
15:49 PM 2016

Mu muhango wabereye muri Kigali city tower muri Rwanda Stock Exchange(RSE) wa “Global Money week” wabereye witabirwa n’abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye ndetse hari n’urubyiruko rwaturutse mu bigo by’amashuri bitandukanye. Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza “Global Money week”baturutse mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse na kaminuza.


Hari abaturutse muri College of Business and Economics yahoze ari SFB, Kigali Institutue of Management KIM, College of Science and Technology SCT yahoze ari KIST hari kandi na Universite Libre de Kigali ULK ndetse Groupe Scolaire APACOPE.
Mugisha John umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire APACOPE, nk’umwe mu bahawe ubusobanuro bw’ibijyanye n’isoko ry’imari n’imigabane, yatangarije Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko icyo yungutse ari uko igihe cyoze azabona amafaranga azajya akora ibishoboka akizigamira a gakuraho ayo ajyana muri Banki kuko azamugirira akamaro mu gihe kiri imbere.


Henry Umunnakwe uhagarariye AIESEC mu Rwanda,ikigo mpuzamahanga gifasha urubyiruko kwiteza imbere yatangaje ko bari mu bukangurambaga mu rubyiruko rwo mu mashuri atandukanye barushishikariza kwizigama no kugana ibigo by’imari n’imigabane mu rwego rwo kwiteganyiriza, ejo habo hazaza hakazaba heza.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza