Izindi nkuru

Umurenge Kagame Cup 2016: Amakipe yo mu karere ka Gasabo yihariye ibikombe

June-12
02:28 AM 2016

Irushanwa Umurenge Kagame Cup 2016 ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, ibikombe byose haba mu cyiciro cy’ Abagabo ndetse n’ Icy’ abagore byegukanywe n’amakipe y’ Imirenge yo mu karere ka Gasabo yari yageze ku mikino ya nyuma.

Mu cyiciro cy’ abagore, Ikipe y’ Umurenge wa Gatsata/Gasabo yegukanye umwanya wa mbere itsinze umurenge wa Muyumbu/ Rwamagana ibitego bibiri ku busa.

Mu cyiciro cy’abagabo Ikipe y’ Umurenge wa Jali/Gasabo yegukanye igikombe itsinze ikipe y’ Umurenge wa Remera/Ngoma ibitego bitatu ku busa. Mu bitego by’ Umurenge wa Jali harimo 2 by’umukinnyi Muhayimana Theoneste wigeze kwigaragaza cyane mu makipe atandukanye yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iyi kipe ya Jali irimo na Anwari Kibaya nawe wigeze gukina mu cyiciro cya mbere.


Imyanya ya Gatatu yegukanywe n’Umurenge wa Nyamabuye/ Muhanga mu cyiciro cy’ abagore na Cyanika/ Nyamagabe mu cyiciro cy’ abagabo. Amakipe ya mbere muri buri cyiciro yashyikirijwe igikombe na miliyoni imwe y’ amafaranga y’ U Rwanda, amakipe yabaye aya kabiri buri imwe yahawe 750 000 frw ( Remera, Muyumbu), naho aya gatatu buri imwe ihabwa 500 000 frw ( Cyanika, Nyamabuye).

Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye na RGB, MINALOC na MINISPOC, Umurenge Kagame Cup ry ’umwaka wa 2016 ryatangiye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, aho amakipe y’ imirenge yatangiye akuranamo ku rwego rw’ uturere, azamutse mu turere ajya guhatana ku rwego rw’Intara, azamutse akaba ariyo ahagararira intara ku rwego rw’ Igihugu.

Ikipe izamuka iba ari iy’umurenge ku buryo umurenge uvumbuweho kujya gutira abakinnyi b’ahandi ufatirwa ibihano.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza