Izindi nkuru

Ukekwaho kugira uruhare mubitero by’i Parisi yatawe muri yombi

March-21
14:47 PM 2016


Uyu aje akurikira, Monir Ahmed Alaaj nawe watawe muri yombi nkuko umushinjacyaha w’ububiligi abitangaza. RFI,radiyo mpuzamahanga y’abafaransa, itangaza ko Francois Hollande, perezida w’u Bufaransa avuga ko yiteguye iyoherezwa ryihuse rya Abdeslam mu Bufaransa. Uyu mugabo atawe muri yombi nyuma y’amezi 4 ubufaransa bwibasiwe n’ibitero by’abarwanyi ba kisilamu.


Monir Ahmed Alaaj nawe yari yarabanje gufatwa

RFI ikomeza ivuga ko umukwabo wabereye mu karere ka Molenbeek ngo wabaye nyuma yo gutahura ibikumwe bya Abdeslam, mu wundi mukwabo wari wabereye mukandi karere k’i Buruseli wabaye kuwa Kabiri. Abdeslam, ni umwe mu bantu bingenzi bashakishwa ku mugabane w’Uburayi ,bakekwaho kugira uruhare mu bitero byabereye i Parisi mu Bufaransa . Ibi bitero byabaye mu kwezi k’Ugushyingo umwaka wa 2015, aho byahitanye abagera ku 130. Hollande akomeza avuga ko itabwa muri yombi rya Abdeslam, ari ibihe by’ingirakamaro ndetse anongeraho ko bitagomba kurangirira aho.

Yagize ati"tugomba gufata bose abemeye, abateguye, ndetse n’abashyigikiye ibi bitero kandi tuzi ko ari benshi kurusha uko twabitekerezaga mbere kandi baramenyekanye". Minisitiri w’intebe w’u Bubiligi, Charles Michel we avuga ko uyu mukwabo wabaye nyuma yo gukora igenzura rikomeye. Ati"cyari igisubizo cy’ingirakamaro mu rugamba rwa demukarasi". Umushinjachaha yavuze ko abafashwe bagomba kubazwa ibibazo kandi iperereza rigakomeza amanywa n’ijoro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza