Izindi nkuru

Najim Laarchraoui ukekwaho kugaba ibitero I Brussel yatawe muri yombi

March-23
09:04 AM 2016


Ngo abagabye ibitero baje bameze nk’abandi bose bacunga utugare turimo amavarisi
Hifashishijwe amashusho yafashwe na Camera zo kukibuga cy’indege hagaragaye abagabo batatu bahise batega Tazi nyuma y’ibibitero imyirondoro yabo ikaba yaratanzwe n’umushoferi wabatwaye niho uyu umwe yaje gufatwa. Icyo gihe bari batwaye ibisasu mu mavalisi yabo, bageze ku kibuga cy’indege bayashyira ku tugare twifashishwa mu gutwara imizigo, nyuma yaho baje guturitsa ibisasu bibiri, icya gatatu kirapfuba nk’uko Meya wa Zaventem yabitangaje.

BBC dukesha iyi kuru ivuga ko Najim Laachraoui,umwe muri batatu berekanwe n’amashusho ya Camera ku kibuga cy’indege cya Zaventem, ni we watawe muri yombi nk’uko 7 sur 7 yabyanditse. Ibizamini bya ADN byagaraje ko yakoze ku bisasu byakoreshejwe mu bitero byahitanye abagera ku 130 mu mpera z’umwaka ushize i Paris. Akomoka mu bubirigi kandi afite imyaka 25 y’amavuko.

Ibi bitero byahitanye abasaga 30 barapfuye, mu gihe abasaga 230 bakomeretse harimo n’abafaransa 8 n’ Umunyeshuri ume w’Umunyarwandakazi ariko ambasade y’u Rwanda mu bubirigi ikaba itangaza ko bidakabije.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza