Izindi nkuru

Madamu Helen Clark, umukandida mu bazasimbura Ban Ki-Moon

April-05
08:46 AM 2016


Nkuko urubuga 7/7 rubitangaza, mu magambo ye aganira n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP yagize ati”Ntekereza ko mfite ubunararibonye n’ubushobozi bwo guhatanira uwo mwanya”. Uyu mutegarugori yabaye umuyobozi mu gihugu cye, anayobora rimwe mu mashami akomeye ya ONU,rishinzwe gahunda y’ iterambere. Akaba yarariyoboye mu gihe kingana n’imyaka irindwi uhereye mu mwaka w’1999.

Madame Helen, avuga ko ashingiye ku burambe bw’ imyaka igera muri 30 ayobora, haba mu gihugu cye ndetse no mu muryango , akaba ari nawe wabaye umugore wa kabiri wayoboye guverinoma y’igihugu cye cya Nouvelle Zelande, yizeye ko afite ubushobozi bwo kuyobora uyu muryango kandi neza. Abagabo umunani nibo bamaze gusimburana kuri iyi ntebe y’ubuyobozi bwa ONU, mugihe kingana n’imyaka 70, bityo rero Helen aramutse atsindiye kuyobora uyu muryango, yaba abaye umugore wa mbere uwuyoboye.

Kubijyanye nuko yaba ariwe mugore wa mbere waba uyoboye ONU, mu magambo ye Helen yagize ati”Ntabwo nigaragaje kuko ndi umugore, ahubwo ni uko nizeye ko mbishoboye kandi mbifitiye ubushobozi”. Nyamara nubwo bimeze bityo, abadipolomate ba ONU bafata Helen nk’umukandida ufite umugambi wa mbere kandi mwiza, ariko bakibaza ku bushobozi bwe kubijyanye no kumvwa na bya bihugu bitanu binyamuryango bihoraho by’akanama gashinzwe umutekano muri ONU, birimo Leta zunze ubumwe z’Amelika, Ubufaransa, Uburusiya, Ubushinwa ndetse n’Ubwongereza dore ko binafite ububasha bwo kuzahitamo uzasimbura Ban K-moon umwaka utaha wa 2017.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza