Iyobokamana

Ubuhamya: Yajyaga mu bapfumu, yakijijwe uburwayi no kwiranguza amazi ya pasiteri we

March-20
07:08 AM 2017

Imbaraga z’Imana zikorera mu mushumba we, nizo zamukijije imbaraga za satani zari zimuboshye igihe kingana n’imyaka itatu ndetse n’inzara ikabije.

BIBARIMANA Janvier, ni umugabo wubatse akaba afite umugore umwe n’abana batanu, atuye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Niboye, mu Kagali ka Niboye, mu mudugudu wa Nyarubande, akaba ari umukirisito ubarizwa mu Itorero UCC ry’ ubumwe bw’abakirisito ribarizwa muri ako kagari rikaba ari naho rifite icyicaro gikuru kwa apotre Rwandamura.

Mu kiganiro yagiranye yagiranye n’ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw, Janvier yadutangarije ibi bikurikira:”
Nageze mu Itorero rya UCC mu mwaka wa 2005, mpagera mbabaye cyane ndushye kdi ndemerewe, icyo gihe narimfite umugore atwite, nanjye mfite uburwayi narimaranye igihe kirekire, ahanini icyari kinjyanye muri iryo Torero, ni ibibazo narimfite, maze umuntu wari wandangiyeyo ambwira ko basengera abarwayi bagakira.

Naragiye ndinjira barambwiriza nyuma bahamagara abakizwa ndahaguruka baranyatuza, baransengera, bambwira ko Yesu ngomba kwemera ko ambera umukiza n’umucunguzi w’ubugingo bwanjye, icyo gihe ndataha ariko sinahita nkira, kuko ubwo burwayi nari mbumaranye igihe kirekire sinizeraga ko nakira.

Ariko ubwo bakimara kunyatuza nahisemo kumaramaza kuko abaganga benshi nari narabazengurutse, abakinyarwanda, abapfumu barantwaye ibintu byanjye byose, hari aho bajyaga bantuma intama, isake, amafaranga, bakampa imiti yo kunywa, kuko ubwo burwayi narimfite nababaraga mugituza kandi nkabura ibitotsi, nubwo ntabyo kurya narimfite si nabibashaga naryaga uturyo duke cyane, nkumva ndahaze inda yanjye yari yarabyimbye narimfite ibiro 35”.

Uko bakomeje kugenda bansengera natangiye kumva impinduka mu mubiri wanjye, naje kugira amatsiko yo kumenya imbaraga zikoresha uwo mugabo, amateraniro arangiye nisigaza inyuma ntoragura agacupa yanyweragamo amazi ndakiranguza, nahise numva nshitse intege cyane numva hari ikintu kimvuyemo, kuva ubwo uburwayi narimfite buragenda ntangira kurya no gusinzira.

Umushumba akomeza kujya ansengera, ansiga amavuta, akabwira kugira ibyiringiro ko Malayika w’Umwami Imana azangirira neza. Ubwo nibwo natangiye gukira inzara gahoro gahoro, Imana ingirira neza ndabohoka muri iyo minsi umudamu wanjye abyara abana babiri b’impanga muburyo butangaje cyane.

Uyu munsi wa none ubuzima mbayemo butandukanye cyane n’ ubwo narimbayeho ntarakizwa, kuko icyo gihe nabaga mu gakinjiro nkacuruza ibintu by’ ibijurano nkahora mu buyobozi, ba nyiribintu bakaza bakadutwara kuri burigade, twahoraga turi aho tugura tukanagurisha ibintu by’ ibyibano, ari ibibazo gusa ari ntamafaranga dutunga, n’ abonetse tukayajyana mu bapfumu ari inyatsi gusa, ugasanga ubuzima tubamo ari uguhemuka gusa, waba uri murugo umuntu yakomanga ukavuga uti”wa muntu unyishyuza araje cyangwa uwo nibiye ibintu. Bwari ubuzima bw’impagarara budafite icyerekezo ahubwo buganisha ku rupfu.

Nagiye mu madini menshi n’amatorero, kuko nategaga amatwi radiyo aho numvise hose nkajyayo, yewe no mubyumba najyagayo, aho hose ntabwo bigeze banyatuza agakiza, kuko ntibahamagaraga abakizwa.

Ndibuka ko hari itorero rimwe nabagamo nigiye kubatizwa inshuro eshatu ariko najya kubatizwa bakavuga ngo umubare wateganyijwe wuzuye naho ubutaha, kunshuro ya kane ndabatizwa narinziko uburwayi bwanjye buri busigare mu mazi ariko si ko byagenze icyo numvise gusa ni amazi yankonjeye.

Janvier wo muri icyo gihe atandukanye n’uw’ uyu munsi kuko ubu mfite umuryango navuga ko ubayeho neza, abana banjye bariga,nanjye ubuzima bwanjye bumeze neza. Imana yanshiriye inzira mfite uburyo mbona amafaranga ndetse mfite n’ amazu nkodesha.

Kandi ikindi banyigishije gusenga ubu rwose ndisengera iyo ibitero bije mbasha guhangana nabyo, iyo ngize ikibazo ndasenga kigakurwaho, ubwo butsinzi na buboneye muri UCC kandi nahamenyeye ni ukumva ijwi ry’Imana,ndetse no kugira ibyiringiro.

Iyo Imana inganirije imbwira aho mpagaze, ibiri imbere ikampumuriza. Kandi ikindi banyigishije ni ukuba imbere y’Imana no gusenga ndetse no kwiyiriza ubusa.
Ubutumwa nagenera abakiri mukujarajara nk’ ibyo nahozemo, nuko bagomba kumenya ko ibyo barimo bibeshya cyane satani afite uburiganya bwinshi ameze nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera ,akwereka ibintu bitariho nk’ibiriho ashaka kukwica.
Aho naboneye ko aba adushuka, najyaga mu bapfumu bakabwira ngo barankijije,bakampa imiti ariko ubwo ni uburyo bwo kugirango satani akwice neza abadayimoni bakurimo akabongera agira ngo urimbuke.
Abo rero ndababwira ngo nibabivemo aho bari natwe niho twahoze ariko ntakiza kibayo ni urupfu,imiruho,gupfa nabi no gukenyuka,guhora mubuzima buhangayikishije butafite intego,ubuzima bw’ubwihebe gushwana n’imiryango n’ ibindi byinshi.

Najyaga numva amajwi menshi ya satani nkabona batwaye umurambo wanjye mu cyaro ayo majwi akambwira ngo ese bazagushyingura hehe? Ni bande bazatwara umurambo wawe? Ibyo nibyo niberagamo nta byiringiro byo kurama narimfite. Ariko namenyeko Yesu abohora, ubu nanjye ndi umugabo ushima Imana”.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza