Iyobokamana

Theogéne Bosebabireba yabyaye uwa karindwi aboneza urubyaro avumbure umwana we uzamusimbura mu kuririmba

June-22
00:59 AM 2017

Umuhanzi Uwiringiyimana Theogéne w’imyaka 36 yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Bosebabireba, Uburabyo burambaye, agaciro ndetse na Soko imara inyota, yanamamaye kandi ku izina rya Bosebabireba akaba ari umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel music) yatangaje ko nyuma yo kwibaruka umwana wa karindwi we n’umugore bahisemo kuboneza urubyaro.

Aganira n’umunyamakuru w’ikinyamakuru cy’urubyiruko www.Yeejo.rw yavuze ko nubwo yibarutse undi mwana wa karindwi, mubana yabyaye harimo umukobwa umwe abona uzamukurikiza nawe akazaba umuhanzi.

Ati”umwana mbona uzankurikiza mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana njyewe mbona ari umwana wa gatanu witwa Teta Deborah mbona bimugaragaraho cyane hahandi anabyuka mu gitondo agiye kujya ku ishuli akabanza akambwirango ati Papa ndashaka kukubyinira akandi kantu nabonye keza kuburyo nanjye namugiriye ikizere ”
Nubwo yibarutse bucura Theogéne ntago yahagaritse ibikorwa bye bya muzika dore ko vuba aha afite gusohora indirimbo nshya ihimbaza Imana yise [Nibiba ngombwa ndanamfukama ariko uhabwe icyubahiro]

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza