Iyobokamana

Pastor Dr John Mulinde watangije umusozi w’amasengesho ukomeye “Kampala Prayer Mountain”, yageze mu Rwanda

July-14
10:34 AM 2016

Pastor Dr John Mukinde washinze Umusozi w’Amasengesho wa “ Kampala prayer Mountain” , yageze mu Rwanda kuri uyu mugoroba wo tariki ya 13 Nyakanga 2016,aje mu giterane gikomeye ‘U Rwanda mu biganza by’Uwiteka’ yatumiwemo na Omega Ministries n’indi miryango ya Gikristo.

Aganira na www.yeejo.rw yavuzeko ari umugisha cyane kuboneka kubutaka bw’u Rwanda aho yiteguye gusangira n’abakozi b’Imana , abapasiteri ndetse n’abakristu muri rusange impuguro y’amagambo y’Imana . Pastor Dr John Mukinde yagize ati:” Yego koko ntabwo ari ubwambere ngeze mu Rwanda,ariko kuri iyi nshuro nje kwitabira igerane “Rwanda mu biganza byawe Mana ” U Rwanda ndaruzi ndetse amateka yaranze iki gihugu ndayazi cyane, mbazanire ubutumwa bwiza buzakugaruka cyane kugutanga ihumure kubanyarwanda .

Igiterane ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 7, cyatangiye kuri uyu wa 13 Nyakanga kikazasozwa kuwa 15 Nyakanga 2016 kikaba kibera i Kagugu ku cyicaro gikuru cy’iri torero. Ni igiterane gihuza abakristo, abayobozi b’amatorero n’indi miryango ya Gikristo ifite umutwaro wo gusengera igihugu cy’u Rwanda.

Umusozi Kampala prayer Mountain ni umwe mu misozi muri afrika y’uburasirazuba uhuriraho abantu benshi baturutse imihanda yose baje gusengera ibyifuzo bitandukanye. Bamwe mu banyarwanda bagiye kuri uyu musozi bemeza ko ari umusozi bagiye basubirizwaho ibyifuzo byabo. Mu Mwaka w’1999 nibwo watangiye witwa ‘Africa Prayer Mountain For all nations’ uzakumenyeka cyane ku izina rya Kampala Prayer Mountain nyuma y’uko Pastor Dr John Mulinde yabonye ko hakenewe ahantu abantu bazajya basengera.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza