Iyobokamana

Nta mugore wambaye ikariso winjira mu rusengero rwe

March-12
05:25 AM 2017

Muri Zimbabwe,pasteri witwa Noah Madzibaba yabwiye abategarugori ko buri wese agomba kwinjira mu rusengero rwe rwera nta kariso bambaye cyangwa inkweto maze ibi bitumba benshi bamwibazaho byinshi.

Pasteri Noah yemeje ko ibyo akora ari nta makemwa ndetse ko abamwibazaho bafite ikibazo mu mutwe. Yagize ati uzabona ababyibazaho bavuga ibigambo baba bafite ikibazo mu mitwe yabo kuko ibi ari igikorwa cyuje urukundo.

HowAfrica itangaza ko umwe mu bahasengere yatangaje ko mbere yumvaga atajyayo kuko yari afite ubwoba bw’iryo tegeko.
Yagize ati mbere nari nifite ubwoba kubera ko baba bakuyemo ikariso hamwe n’inkweto ariko kubera nari nifitiye ikibazo kindemereye cy’urushako nat mahitamo nari mfite kuko naje kujyayo ngo ansengere ariko icyantangaje nuko pastier Noah atanagukoraho iyo ari kugusengera.

Uwundi yavuze ko uyu pasiteri Noah abanza kukubwira ukarambika ibiganza mu mazi ari mu ibesani akabona kugusengera ngo ibibazo byawe bikemuke.
Uwungirije uyu Pasiteri madzimai Esther we yahishuyeko umugore uri mu mihango atakwemererwa kwinjira murusengero kuko byakwangiza itangwa ry’umugisha.

Esther ati iyo haje umugore uri mu mihango bigabanya imbaraga z’amasengesho ya Pasiteri.

Pasiteri Noah azwiho kuba akemura ibibazo by’urushako kuko abakiriya be ari abagore gusa.

Mudufashe musangize iyi nkuru igere kuri benshi bisomere ibigezweho.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza