Iyobokamana

Korali Inkurunziza igiye kumurika album 4 y’amashusho bise "Mubwire Yesu"

November-29
10:00 AM 2016

Korali Inkurunziza igiye kumurika album 4 y’amashusho bise "Mubwire Yesu" Ku Cyumweru tariki ya 11 ukuboza 2016 kuva saa sita z’amanwa ku rusengero rw’abadivantiste b’umunsi wa karindwi i Remera.

Korali ‘Inkurunziza’ yavutse 1999 ivukira mwitorero ry’abadivantiste rya bibare.
Nk’uko Aaron niyomwungeri ushinzwe itangazamakuru muri korali ‘Inkurunziza’ yabitangarije Yeejo.rw, ngo nyuma yibikorwa byinshi korali yagezeho 2016 harimo ivuna ryivugabutumwa yasoje hakabatinzwa 89 no gushyira hanze imizingo 2 volume ya 6 n’iya 7 mu bwoko bw’amajwi , uyu mwaka ugiye kurangira bamuritse vol 4 y’amashusho.

Imyiteguro y’iki gitaramo ihagaze neza ndetse hari n’andi makorali azitabira nka ‘Abakurikiyesu Family’ ya kacyiru, ‘Yesu Araje’ ya LMS Kamukina hamwe na ‘Shalom Singers’ ya Remera .

Korali Inkurunziza ikaba inakomeje gukora kuri vol 8 y’amajwi nayo izashyira hanze vuba. Iyi korari yitegura igitaramo yatangiye umurimo mu mwaka wa 1999 itangizwa n’abantu 6 gusa. Kugeza ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi basaga 35 bari mu ngeri zitandukanye kuva ku rubyiruko kugeza ku bantu bakuru.

Nyuma yo kuyimurika no kuyishyira hanze, izahita ijya ku isoko ariko bakanakomeza gahunda yo kuyimenyekanisha mu Rwanda hose bagenda banakora ibitaramo bitandukanye. Korali Inkurunziza ifite umugambi wo kwamamaza ubutumwa bwiza bwo gutebutsa kugaruka kwa Yesu mu ndirimbo n’ivugabutumwa bakaba basaba abantu kuzifatanya nabo dore ko kwinjira ari Ubuntu.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza