Iyobokamana

Itorero ry’Abangilikani ryashyizeho umushumba mukuru utazamaraho igihe

January-18
05:10 AM 2018

Musenyeri mushya ugiye kuyobora itorero ry’Abanglican mu Rwanda asigaje igihe gito gishoboka ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru ibintu bishobora gutuma atagera ku ntego yakwiha mu nshingano nshya agiye gutangira.

Kuri uyu wa 17 Mutarama 2018 nibwo Dr Laurent Mbanda yatowe ngo asimbure Onesphore Rwaje wayoboraga iri torero akaba agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Dr Mbanda wari umushumba wa Diyosezi ya Shyira yavutse mu 1954, bivuze ko afite imyaka 64. Ibi bituma uyu mugabo atagomba kumara muri uyu mwanya igihe kirenze umwaka, kuko nta wuyobora iri torero arengeje imyaka 65.

Onesphore Rwaje ukiri ku buyobozi kugeza mu Kamena uyu mwaka yatangarije City Radio ko icyatumye hatorwa Dr Mbanda harimo no kuba utariyobora udafite imyaka 55.

Gusa abajijwe niba hatazabaho guhindura imyaka ifatirwaho kugira ngo umuntu ajye mu kiruhuko cy’izabukuru, yatangaje ko byasaba kwigwaho n’inzego zitandukanye z’itorero.

Dr Mbanda yimitswe nk’umushumba wa Diyosezi ya Shyira mu 2010, ndetse yabaye umuyobozi wungirije wa Compassion International.

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza