Iyobokamana

Impano yanjye nzayikoresha ntanga ubutumwa buhimbaza Imana:Sam Safaree

September-07
17:00 PM 2016

Umuririmbyi Ishimwe Sam uzwi nka Sam Safaree yavutse kuwa 19 Nzeri 1997 avukira kabeza mu murenge wa kanombe, mu karere ka kicukiro mu mujyi wa Kigali. Akaba aririmba injyana zihimbaza imana mu tsinda ryitwa Blessed Generation akaba n’umubyinnyi mw’itsinda rya Rangerz of Christ.

Sam safaree Ku myaka ye itanu umubyeyi we umubyara (mama we) yamujyanye muri Sunday school arinaho yatangiriye ibijyanye no kuririmbira Imana. Ku Myaka 12 yinjiye mu kubyina imbyino za kizungu(Modern dance) atangirira mu itsinda rya super level dance crew ndetse kurubu akaba abyina no murindi tsinda rya rangerz of Christ. .

Sam safaree akora interpretation z’indirimbo zihimbaza imana akanaririmba muri blessed generation ibarizwa muri united christian church. Akomeza atangaza ko afite indirimbo zihimbaza imana ari hafi gushyira ahagaragara.

Bimwe mu byamubabaje nuko yigeze guhagarikwa mu rusengero azira kubyina mw’itsinda rya mukujije rya super level dance crew.

Bamwe mu bantu afataho urugero ni nka R.Kelly na Aposte Charles Rwandamura akunda uburyo batangamo ubutumwa bwabo mubyo bakora. Avuga kandi ko ashaka gukora cyane agateza umuziki we imbere atanga ubutumwa bufitiye akamaro ababwumva.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza