Iyobokamana

Icyaha ni iki? (Agace ka mbere)

October-02
14:28 PM 2016

Ubwo Imana yaremaga umuntu igendeye ku ishusho yayo bwite, uyu muntu yari umuntu wa mo imbere. Abantu bashobora gushidikanya kubera ko batazi ijambo ry’Imana neza. Ariko iyo bavuga ko Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo bwite, bishatse kuvuga ko umwuka wacu waremwe mu ishusho yayo. Mu itangiriro 2:7, havuga ku miterere y’umuntu inyuma. kubera ko imana iba mu mwuka, yaremye imitima yacu mu ishusho y’umwuka wayo nuko irema umuntu mu mukungugu wo hasi. Niyo mpamvu abantu bose bagomba gususubira ku Mana nyuma y’urupfu. Imana yaremye abantu nk’ibikoresho. Umutima w’umuntu umeze nk’igikoresho. Ubwo Imana yahamagaraga intumwa Pawulo, yamwise “igkoresho yitoranyirije” (Ibyakozwe n’intumwa 9: 15). Na none, Imana yise abantu “ibikoresho” nko muri 2Timoteyo 2:20 21.

Imana yaremye umutima wacu igendeye ku mutima wayo. Ni iki kindi igomba gushyira mu mutima wacu? Hariho umugambi w’Imana. Ibindi bintu byose byo muri iyi byaremwe bidafitiwe umugambi. Intego n’umugambi by’Imana idufitiye ni ugushyira intego mu mitima yacu. Ibi bizwi neza nka Hamartia.

Hagati mu busitani bwa Edeni, harimo igiti kimenyesha icyiza n’ikibi ndetse hari n’igiti cy’ubugingo. Nuko Imana ibwira Adamu ko bemererwa kurya ku mbuto z’ibiti byo mu ngobyi byose usibye imbuto z’igiti kimenyesha icyiza n’ikibi cyangwa se no gupfa bakazapfa. Abantu benshi bibwira ko bazi Bibiliya, ariko ntayo bazi kuko amaso yabo ahumye. Nyuma y’aho, satani yaje gushuka Eva, ahinduye ijambo ry’Imana ryose. Mu itangiriro, bisa nk’aho Satani avuze ikintu gisa n’ijambo ry’Imana. Ariko amaherezo, ashuka abantu benshi ahinduye ijambo ry’Imana ryose.

Mu Itangiriro 2:20, Imana yaremye umugore imuvanye muri Adamu. Ni ryari Imana yavuganye na Adamu ku by’igiti? Dushobora kubibona mu murongo wa 16 na 17, ubwo Imana yabwiraga Adamu iby’ibiti, Eva ntiyari ahari. Niba Eva atari azi ijambo ry’Imana neza, yari kubaza umugabo we. Ariko, ntiyabikoze, nuko amaherezo ashukwa na Satani. Iyo abantu bavanze ibitekerezo byabo n’ijambo ry’Imana, abantu bashobora kwangizwa n’iryo jambo.

N’ubwo abantu batazi ijambo ry’Imana neza, bakoresha ibitekerezo byabo mu kwikemurira ibibazo byabo mu buzima bwabo. Eva yavanze ibitekerezo bye n’ijambo ry’Imana, bitera satani kumushuka byaroshye. Ubwo Atari azi ijambo ry’Imana neza, yashutswe na satani. Ubu Eva yariganyijwe na satani.

Amaze kugira uyu mutima washutswe na Satani, ubwo yabonaga uru rubuto, rwari rufite ibyo kurya byiza, kandi ko ari urw’igikundiro ndetse ko ari urwo kumenyesha umuntu ubwenge. Muri ibyo bintu bitatu, yari yamaze gushukwa burundu na satani. Ibyo bintu bitatu bikoreshwa na satani mu gushuka abantu batazi ijambo ry’Imana neza. Muri 1Yohana 2:16, Satani asanga abatazi ijambo ry’I mana neza, akabashukisha ibi bintu bitatu: Kwifuza k’umubiri, kwifuza k’ubuzima n’irari ry’ubuzima. Ubwo Eva yajyaga ku giti kimenyesha icyiza n’ikibi, yabonye gisa n’ibi bintu bitatu. Ndetse n’uyu munsi, isi uyu munsi isa n’ibi bintu bitatu ku bantu batazi ijambo ry’Imana neza. Abantu bakurikiye ibintu by’isi kurusha ijambo ry’Imana.

Iyo umuntu atazi ijambo ry’Imana neza, abona isi nk’uko Eva na we yabonye igiti kimenyesha icyiza n’ikibi. Impamvu Satani ari gushuka abantu muri iyi minsi ni ukubera kwifuza k’umubiri n’isi ndetse n’irari. Turebye mu 2 Batesalonike 2:9 12, satani asanga abo n’imbaraga zose, ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma n’ubushukanyi bwo gukiranirwa. Satani ashobora guha imbaraga abantu nk’abapfumu. Niba ushaka kubasha gutandukanya ikiva ku Mana n’ikiva kuri satani, ugomba kubisuzuma ubirebeye mu ijambo ry’Imana. Satani ashobora gukora ibitangaza nk’ibyo byo gukiza indwara. Umuntu ukijijwe n’ibitangaza ntibiba bisobanura uwo mwanya ko biva ku Mana. Satani akora umurimo wo kubuza abantu kujya mu itorero.

Share

Ibitekerezo (1)

  1. Mbarushimana Jean Baptiste 9 Nzeri, 04:47

    Murakoze cyane Imana ibashyigikire

    Subiza iki gitekerezo

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza