Iyobokamana

Groove Award Rwanda 2016 yafunguwe k’umugaragaro

September-06
06:53 AM 2016

Abahanzi, abavugabutumwa ,abanyamakuru batandukanye, Abaproducers, amatsinda yo kuramya no guhimbaza, amakorali ndetse n’abandi ni bamwe mu bitabiriye ibirori bitangiza ku mugaragaro ibihembo bikomeye bihabwa abakoze ibikorwa bitandukanye biteza imbere Gospel mu Rwanda.

Ibi birori byari byanitabiriwe n’abayobozi ba Groove Awards Kenya ndetse na Mo Sound ari nayo yatangije iki gikorwa mu myaka 11 ishize mu gihugu cya Kenya. Ibikorwa byo gutoranya abahiga abandi bikorwa n’abaturage ,urushije abandi amajwi agahabwa igihembo muri kimwe mu byiciro bizahatanirwa.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka wa 2016 igira iti “Come as you are”[Ngwino uko uri] nk’uko byanditswe muri Bibiliya muri Matayo 11:28 mu gihe iy’umwaka washize yavugaga ngo ‘reka urumuri rwawe rurabagirane’.


Umuhuza bikorwa wa Groove Award Rwanda Rene Hubert NSENGIYUMVA

Rene Hubert ushinzwe ari nawe muhuzabikorwa bya Groove Award mu Rwanda yavuzeko abifuza kwiyandikisha ngo bitabire ibihembo bya Groove Awards Rwanda 2016 bagasura urubuga rwa Groove Awards Rwanda arirwo ( www.grooveawards.co.rw ).

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza