Iyobokamana

Ese koko Ububi bwa muntu buhesha Imana icyubahiro?

April-24
06:22 AM 2017

Mu buzima bwa buri munsi dusabwa kuba beza kugira ngo twiheshe agaciro ndetse tugaheshe n’umuryango. Ubu bwiza duharanira butubeshaho neza mu isi ndetse bukadushyira mu ijuru ry’abantu(ahantu heza).Kubera izi mpamvu buri wese ahirimbanira ubu bwiza kubwo inyungu ze dore ko bavuga ko ugira ineza ukayisanga imbere.

Ushaka imbere heza ndetse n’aho urubyaro rwe, asabwa kunyura muri iyi nzira y’ubunyangamugayo. Nyamara ikintu gitangaje ni uko umuntu wahirimbanye akagera ku kigero cyo hejuru mu mirebere ya muntu,ku Mana uyu niwe usa nabi cyane nk’uko tubisoma muri Mika 7:4: umwiza wo muri bo ameza nk’igitovu, urushaho kuba intungane arutwa n’uruzitiro rw’amahwa.

Ibi bintu biratangaje cyane ariko niko Imana yo ibibona. Ibyo yibwira bihabanye n’ibyo twe twibwira. Igitovu n’uruzitiro rw’amahwa byose birahanda. Ariko ibitovu byo ihene zibyahukamo zikabirya; Bivuze ko guhanda kwabyo gutandukanye n’uko amahwa. None ngo wa wundi warushije abandi ubutungane niwe umeze nk’uruzitiro rw’amahwa.
Yesu yongeye kubishimangira muri Luka 16:15 aho yavuze ko icyogejwe imbere y’abantu ari ikizira mu maso y’Imana.

Nta yandi mahitamo dufite usibye kwakira ububi bwacu kuko gushaka kubwikiza aribyo birushaho kutujyana kure y’Imana. Umwiza ni umwe gusa. Kugerageza kuba mwiza niko kurwanya Imana. Uba ushaka kwishyira hejuru ngo uringanire nayo aribyo bigereranwa no kubaka umunara w’i Babeli.

Abantu benshi bari kuzamura uyu munara nyamara indimi zabo zaranyuranyijwe niyo mpamvu bahorana amakimbirane ntibabashe kuwugeza aho bifuza aribyo madini n’inyigisho zayo zitabasha kugeza abantu ku butungane nyakuri.

Ni koko bafite ijambo ry’Imana ku rurimi nyamara ntibabasha kurimanura ngo barishyire mu mitima yabo ngo ribayobore. Bati " Imana iyo ifunze ntawe ufungura kdi yafunguura ntihagire ukinga." Imana yabumbiye abantu bose mu bugome (abaroma 11:32). Uku niko Imana yafunze inzira yacu yo gukiranuka. Gushaka kwikura muri ubu bugome yadushyizemo niko gufungura urwo yafunze ariko kuyirwanya. Nyamara n’aho twagerageza kajana amaherezo usanga twagarutse aho twatangiriye kuko abihana batajya bihana ibyaha bishya ahubwo bahora babisubiramo kdi bari biyemeje kubicikaho burundu.

Bavandimwe, ububi bwacu nibwo buhamya gukiranuka kw’Imana kdi bikayihesha icyubahiro nk’uko uwa nyuma ahanya ko hari uwa mbere (abaroma 3:7).

Yesu ahora ahamagara abarushye n’abaremerewe ngo abaruhure; ariko abantu benshi ntibita kuri iri jwi kubera ko bahugiye mu kwiyeza no kwitunganya ngo baruhuke urubanza rw’icyaha bahorana. Ikiruhuko Imana itanga ni icyo iteka ryose naho icyo twe twiremera ni icy’akanya gato. Kuba turi abanyabyaha bituma tutiyiringira tugatega amaramuko ku Mana.Kdi ubwiza bwacu butuma tudakenera ubwiza bw’Imana tukabusuzugura nk’uko tubisanga mu ba galatiya 2:21.

Reka duhinduke tumere nk’abana bato batagira icyiza bakora ahubwo bakaba abo kwangiza umuteguro mwiza w’ababyeyi, ntibabasha kwishakira ibyo kurya cg ngo bikize umwanda, ahubwo byose babitegereza ku babyeyi babo.

Mugire amahoro.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza