Iyobokamana

Bugesera: Imfungwa z’ibitaro zaremewe n’abaririmbyi Hope Ministries

May-16
10:12 AM 2017

Kuri icyi cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017 itsinda Hope Ministries ryiganjemo urubyiruko n’abategarugori basuye ibitaro bikuru bya nyamata bihererye mu karere ka bugesera bitwaje bimwe mu bikoresho by’isuku,ibyo kurya birimo imbuto, umuceri, imyenda;…..

Madamu Nyirabiruta Veroonique ni umuyobozi ushizwe imibereho myiza muri ibyo bitaro akaba ari nawe wakiriye iryo tsinda yavuze ko ku giti cye ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro muri rusange bishimye cyane kuko ibyo bazanye ari ibyagaciro cyane aho usanga abantu bababaye cyane kuburyo no kubona isabune biba bitoroshye .

Mu ijambo rya Veronique yagarutse kubagizwe imfugwa bo muri ibyo bitaro baherereye mu gace kitwa congo agira ati twebwe iyo tujya gufata umuntu wari wasezerewe n’ibitaro tukamuzana hano muri congo nuko aba yabuze ubwishyu kandi iyo ibitaro bitishyuwe kubona indi miti biragorana cyane. kandi urabona ibibi bitaro bigemurira ama santre de santé asaga 14 yo muri aka karere ka Bugesera benshi muri bo baba baranze gutanga mituelle de santé ku bushake kuko ntakuntu wavuga ko umugore ufite umugabo ya twita akageza igihe cyo kubyara atarabona 3000frw byo kugura ubwishingizi .

Mutabazi jean Damascene na Mutabazi Venuste ni bamwe mu barwayi barwariye muri ibyo bitaro aba bombi bamaze imyaka 8 mu bitaro batangarije ikinyamakuru cy;urubyiruko Yeejo.rw ko igihe bahamaze bagiye babona ukuboko kw’Imana mu buryo butandukanye bavuze ko buri gihe iyo babonye umugiraneza aje kubasura nta sano bafitanye ari ukubera urukundo rw’Imana barishima cyane ngo nubwo baba ntacyo babazaniye ariko bakabasengera bibakora ku mutima cyane.

Jean de Dieu Munyemana ni umuyobozi itsinda Hope Ministries yavuze ko bafite intego yo kujya basura abarwayi hibazwe cyane ku bitaro byo mu ntara bakabasengera ndetse bakababwirako Yesu agira neza ngo kuko hariyo benshi baba bababaye ku buryo bw’umwuka ndetse n’uburyo bw’umubiri. Yavuze kandi ko baje batiteguye neza cyane ko batari bazi ko hari abafatiriwe n’ibitaro ko ariko bazagaruka bidatinze bakishyurira bamwe bitewe n’ubushobozi buzaba bwabonetse.
icyi gikorwa cyatwaye amafaranga y’u Rwanda 260000frw yakusanijwe n’abanyamuryango biryo tsinda cyane ko nta baterankunga bafite.

Hope ministries ni itsinda rihuriwemo n’abantu baturuka mu matorero atandukanye bakora umurimo wo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse bagafasha abababaye cyane cyane abarwayi bo mu bitaro bitandukanye.


Itsinda rya Hope Ministries

Imfungwa z’ibitaro zaremewe ibiribwa birimo n’imbuto

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza