Iyobokamana

Blessing ntabyumva kimwe n’abahanzi bata idini yabo bakaririmbira ahandi

April-27
01:57 AM 2017

Martin Blessing umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ni umusore wimyaka 24 y’amavuko avuka mu muryango w’abana 3 akaba ari nawe muto . Blessing yavukiye mu mujyi wa Bujumbura I Burundi ariko ubu abarizwa I Kigali mu murenge wa Remera .

Uyu muhanzi ubarizwa mu itorero rya JOS rikorera i Remera avuga ko atiyumvisha ukuntu umuhanzi ashobora kuva mwitorero rya mureze akajya gukorera umuziki hanze y’itorero .
Blessing yatangarije ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw ati ” mbona mu idini yawe cyangwa itorero arinko kuva iruhande rwa mama wawe wakonkeje. ubutumwa naha abahanzi dufatanije umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana nuko twakora uyu murimo twubaha Imana tugacira bugufi abantu bose tukitandukanya n’ibyikigiye kuko uko biri kose ijuru riri hafi kuko akanya na akanya umukwe ashobora kuza gutwara umugeni kuko iki ni igihe kiherezo doreko nibyahanuwe byasohoye.

Yakomeje avuga ko kuva atangiye kurirmba kugeza ubu yishimira ko ubutumwa atanga hiriho banshi bari bihebye kandi bananiwe mu mitima yabo bamuhaye ubuhamya ko indirimbo ze zibahumuriza ndetse zikana bakomeza ibi akaba arinabyo bizatuma akora umuziki kugeza kwiherezo ry’ubuzima bwe.

Blessing yavuze ko umuziki awukora nk’ivugabutumwa bwiza ndetse ko yahisemo gutanga ubutumwa abinyujije mu ndirimbo ngo kuko ariyo mpano yahawe n’Imana.
Mu mwaka wa 2014 nibwo yatangiye kujya muri studio gukora indirimbo ubu amaze kugira indirimbo 7. Zimwe mu mbogamizi akunze guhura nazo ngo nuko akenshi ahura na abantu bamuca intege ariko hamwe no gusenga akabima amatwi.

Blessing asaba abakunzi b’ibihangano bye gukomeza kubikunda no kubikundisha abandi dore ko ari kubategurira album izaba iriho indirimbo icumi zikozwe k’uburyo bwamajwi n’amashusho.

Martin Blessing yamenyekanye mu ndirimbo twavuga nka Ntiyivuguruza ariko abafana bakayita ikorukoyishakiye, nduwondiwe, akadiho ko mwijuru ndetse wankundiye iki mwami, n’izindi zitandukanye.

Martin yatangiye gukunda kuririmba ubwo yarafite imyaka icumi aho yaririmbaga muri Sunday shool aho amariye kuba mukuru nabwo yakomeje kubikunda nyane dore ko na mama we ari umuririmbyi ukomeye muri korari .

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza