Iyobokamana

Bahimbaza Imana , Indekwe na Serge Iyamuremye bazataramira benshi

August-02
07:30 AM 2016

Kuri uyu wa gatanu taliki 05 kanama 2016 hari igitaramo cya Gospel cyateguwe na Bene Kora ndetse Kanyandekwe azaba ari umwigisha w’ijambo ry’Imana w’umunsi.

Iki gitaramo kizagaragaramo uwatwaye Groove Awards ya 2014 Serge Iyamurenmye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse na Brenda indekwe uzaba akora injyana nshyashya ya rap.

Aganira na Yeejo.rw,Indekwe yagize ati hashize igihe mbigetura. Ni ubwa mbere nzaba nkora injyana ya Rap imbere y’imbaga. Nizera ko benshi bizabanezeza ndetse bikigisha benshi bagakoresha buri mwanya wabo neza bakorera Imana.

Iki gitaramo kizagaragaramo kandi abakozi b’Imana bakiri bato bakiga amashuli yisumbuye. Ni kuri uyu wa gatanu taliki ya 5 Kanama I saa cyenda kugeza saa moya I remera Giporoso k’urusengero rwa Healing Center.

Amashusho ya Brenda Indekwe

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza