Imyidagaduro

Yemi Alade wageze Kigali ari gushaka umukunzi mwiza i Rwanda (Video)

December-29
16:46 PM 2017

Tariki 29 Ukuboza 2017 ,Yemi Alade yasesekaye i Kigali aho aje gukora igitaramo azahuriramo na Sauti Sol yo muri Kenya maze uyu munyaNigeriakazi atangaza ko yiteguye kandi ashakisha umukunzi i Kigali.

Aganira n’itangazamakuru Yemi Alade yagize ati ni ubwa mbere ngeze i Kigali. Nditeguye kuririmba haba mu buryo bwa Live cyangwa ukundi nditeguye kuko ndi kumwe n’abacuranzi banjye.

Atebya Yemi Alade yongeyeho ati abanyarwanda banyitegure kuko nzabereka imiririmbire ifite imbaraga Ayakata kandi Ndi gushaka umukunzi i Kigali, u Rwanda rumunshakire

Yemi Alade yakomeje avuga ko yari asanzwe azi Kigali nk’umujyi mwiza ariko ubwo ahigereye azihera amaso maze ajye avuga u Rwanda azi neza yiboneye n’amaso.

Igitaramo Yemi Alade aje kwitabira cya Kigali Count Down kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza buri mwaka.

Irebere Video yibyo Yemi Alade yatangarije itangazamakuru

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza