Imyidagaduro

Yeejo.rw-Itsinda Yemba Voice rigiye gushyira hanze indirimbo y’urukundo Uzanyumva

May-29
17:34 PM 2017

Itsinda Yemba Voice rigizwe n’abasore batatu biga umuziki ku Nyundo aribo Bill,Kenny na Moise rigiye gushyira hanze amajwi y’indirimbo yabo ya 3 y’urukundo yitwa Uzanyumva dore ko igihe gusohoka kuri uyu wa gatatu tariki ya 31 Gashyantare 2017.

Iyi ndirimbo yakorewe muri Soundss studio ikozwe na Bob pro irimo ubutumwa bw’urukundo cyane cyane kubakundana bageze aho bagatandukana. Ikinyamakuru cy’urubyiruko Yeejo.rw cyatangarijwe n’umwe mu bagize iri tsinda Kenny ashimangira ubutumwa bashaka kuvugaho agira ati indirimbo yacu ya gatatu Uzanyumva ivuga k’umukobwa wagiye mwakundanaga ariko akagenda ntacyo mupfuye. Rero uwo mukobwa tumubwira ko nubwo agiye azumva ko wamukundaga.

Ubu butumwa Kenny akomeza avugako bushingiye ku bisanzwe bibaho . Yagize ati haraho twabibonye mu nshuti kandi ndakeka hari benshi bibaho.


Bill i buryo, Kenny hagati na Moise i bumoso

Iyi ndirimbo Uzanyumva ije ikurikira My African Woman ndetse na Ntiruzashira .Iri tsinda riri gutegura gukora amashusho y’iyi ndirimbo Uzanyumva ndetse n’indi mishinga yo gukorana n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Iri tsinda Yemba Voice ryazamuwe n’irushanwa ryo kuririmba Yeejo The Vocal aho ryabahuje na Sauti Sol dore ko nyuma yaho byabateye imbaraga no gukora cyane. Iri rushanwa Yeejo The Vocal rikaba rizongera gukomeza taliki ya 28 Kamena 2017 mu bitaramo ngaruka kwezi kugeza Ukuboza 2017 aho uzatsinda azahuzwa n’abandi bahanzi bo mu Rwanda no hanze harimo n’ubudage.

Irebere uko byagenze bwa mbere Kenny,Bill na Moise bahura na Sauti Sol muri Nzeli 2016

Yisangize incuti igere kuri benshi muraba mudufashije

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza