Imyidagaduro

Uwase Clementine uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya World Next Top Model 2017 aragira inama urubyiruko

August-03
17:59 PM 2017

Uwase Clementine ni umwe mu bakobwa 10 batoranijwe ku mugabane wa Afurika bari guhatanira ikamba nya Miss World Next top Model 2017 riri kubera i Beirut muri Libani kuva ku itariki ya 14 Nyakanga rikaba riteganyijwe gusozwa 06 Kanama 2017 aho uzagira amahirwe yo gutsinda abandi azasinyana contract na MTV agatemberezwa ibice by’isi bitandukanye, agatahana ibihumbi 30,000 by’amadorali ya Amerika ahwanye na miliyoni zisaga 24 z’amanyarwanda yagize icyo abwira abakobwa bifuza kuba abanyamideri.

Aganira na Newtimes, Uwase yavuze ko kuba umunyamideri ari byiza ariko ko harimo ingorane nyinshi bigasaba ubikora kugira disipline ihagije. Yavuze ko umukobwa ubigiyemo ntiyitware neza bihagije ashobora guhura n’ingorane nyinshi zirimo no gutwara inda utateganyije bitewen’ibishuko byinshi bibamo ndetse no gukururwa n’iraha.

Uwase akaba yaragiye yitabira amarushanwa atandukanye, aho yanagiye atsindira ibihembo bitandukanye, aherutse no gutsindira igihembo cya Red Carpet Award, ndetse na Rwanda Super Model Award, hamwe na Next Top Model Africa nk’uwakunzwe cyane.

Akigezwaho inkuru ko ari umwe mu batoranijwe kujya muri Liban mu irushanwa ry’isi akaba yaratashywe n’ibyishimo byinshi aho yavuze ko agiye nk’uhagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’isi yose ibintu atigeze atekereza mu buzima bwe.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza