Imyidagaduro

Urukiko rwanzuye ko Miss Sandra aba afunzwe iminsi 30

March-21
11:31 AM 2017

Uyu mukobwa uhertuse gutanduakana na Drake wo mu tsinda ry’abaririmbyi ba hano mu Rwanda bazwi nka Active, yari amaze igihe gisatira ibyumweru bitatu ari muri gereza ya Nyarugenge izwi nka 1930.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 , wanabaye kandi igisonga cya 2 cya Kaminuza yahoze ari SFB, ubu ni CBE, amaze kuregwa icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe inshuro eshatu dore ko bwa mbere hari muri Nyakanga 2015 ubwo yaregwaga na Nkusi Godfrey wamuregaga ko yamuhaye sheki itazigamiye ingana n’amafaranga 4,800,000.

Indi nshuro ya kabiri ni mu gushyingo 2015 ubwo yaregwaga na none gutanga sheki eshanu zitazigamiwe zifite agaciro ka miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda.

Umuvugizi w’Urwego rw’Amagereza mu Rwanda, CIP Hillary Sengabo yemereye ikinyamakuru IGIHE ko muri dosiye ya Miss Sandra Teta bigaragara ko akurikiranyweho icyaha cy’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza