Imyidagaduro

Urubyiruko rufana Riderman rwatangiye Mituelle abatishoboye 130

October-13
16:00 PM 2016

Ridermann’abafana be bibumbiye mu mumuryangobise RFC (Riderman Fan Club) batangiyeubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) abantu 130 batishoboyebo mu Murenge wa Nyakabanda, mu Kagali ka Munanira ya kabiri.

Iki gikorwa cyabaye tariki ya 9 Ukwakira 2016, kibera ku Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge Umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’urubyiruko ku rwego rw’igihugu yasabye abo bafana gukomeza kuba intangarugero mu gufatanya na Leta mu kuba igisubizo cy’ibibazo by’abanyarwanda. Ati “Ni byiza kubona mwaratekereje ikintu cyiza nk’ikigifitiye Abanyarwanda akamaro.”
Umuhanzi Riderman nawe ni umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa aho yifatanyije n’abafana be. Yanafashe ijambo ashimira abafana be ndetse anabasaba gukomeza kurangwa n’ubupfura.

Shema Natete Brian, umuyobozi w’irihuriro yavuzeko ibyo bakoze babinyujije mu bukangurambaga bise ‘One4One Campain’ aho buri mufana (Igisumizi) afasha nibura umuntu umwe utishoboye.

Yagize ati “Bimwe mu bikorwa byizatujya dukora uretse gufana Riderman harimo no gufasha abatishoboye, aho dusura abarwayi, gufasha abapfakazi n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko mundangagaciro z’Ibisumizi harimo kugira ubupfura ati “Iyo uri imfura ntabwo wabona aba babayengo ureke ku bafasha kandi hari icyo ubona wabamarira.”

Abajijwe niba hari icyo Riderman abafasha mu gihe bateguye igikorwa nk’icyo,yasubije ko ubusanzwe ibikorwa bakora babyikorera bonyine.
Gusa ngo ntabwo babikora Riderman atabemereye kuko hari igihe ngo bashobora kubikora bikaba byamugiraho ingaruka mu muziki we.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza