Imyidagaduro

Umutoni wahamagawe bwa mbere muri 15 afite icyizere cyo kuzegukana Ikamba rya Miss Rwanda 2017

February-06
09:55 AM 2017

Amarushanwa ya Miss Rwanda 2017 ari kugenda agera ku musozo aho hatoranijwe abakobwa 15 bageze kuri final ya taliki ya 22 Gashyantare 2017 aribwo hazamenyekana Nyampinga w’u Rwanda 2017 uzasimbura ucyuye igihe Mutesi Jolly.

Mu muhango wabereye kuri stade nto ya Kigali taliki ya 4 Gashantare nibwo mu bakobwa 26 baturutse miu ntara zose n’umujyi wa Kigali hatowe 15 maze rugikubita hahamagarwa Umutoni Pamela wari wambaye nimero 3 ko ari we wa mbere ubonye itike ya final.

Umutoni Pamela w’imyaka 20 yatangarije Yeejo.rw ko yatunguwe no guhamagarwa bwa mbere ndetse yongeraho ko urugamba rutangiye. Umutoni ati byarantunguye cyane ,narishimye cyane kuba mbashije kugera kuri final ariko ubu urugendo ruratangiye .Ndashimira buri wese wamfashije ndetse ko bakomeza kunshyigikira mu buryo bwose kugirango tuzegukane ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017.

Umutoni arajwe inshinga no kuzakora umushinga uzafasha mu kubungabunga no kwita ku bidukikije cyane akorana n’urubyiruko. Yagize ati umushinga wanjye ni ugushishirikariza no gukorana imishinga itandukanye n’urubyiruko mu gutera ibiti harimo ibiribwa kugirango bibe byakongera imirire myiza mu kurya imbuto ndetse no gukurura umwuka mwiza .Nteganya guhera I burasirazuba kuko ariho ubu mpagarariye nibanda cyane mu bigo by’amashuli mpereye aho narangirije I zaza mu karere ka Ngoma ndetse nyuma tukagura tukagera mu gihugu hose.

Pamela Umutoni yemeza ko yifitiye ikizere cyo gutsinda irushanwa agira ati ndiyizeye ko nshoboye, nizera Imana kandi nizera ko umushinga wanjye uzafasha mu iterambere ry’igihugu mu kuzamura ireme ry’ibidukikije.

Pamela Umutoni yasoje amashuli yisumbuye ku kigo cya Lycee de Zaza mu ishami ry’imibare,icungamutungo n’ikoranabuhanga. Yigeze kuba igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’ikigo aho yagiye akora ibikorwa bitandukanye harimo no gukorana na club y’ibidukikije.

Aba bakobwa uko ari 15 bazajyanwa mu mwiherero wo gutozwa umuco, indangagaciro na kirazira nyarwanda nyuma bakaza bahatanira ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza, mu mico, mu myifatire no mu bumenyi mu mwaka wa 2017 (Miss Rwanda 2017)
.
Gutora buri mukandida muri Miss Rwanda ni ukujya ahandikirwa ubutumwa ukohereza umubare w’umukandida kuri 7333 ugakomeza kumwongerera amahirwe.

Umutoni Pamela yiyandikisha bwa mbere mu irushanwa




Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza