Imyidagaduro

Umutare Gagy wamaze gusezerana n’umukunzi we mu matege, aritegura gusezerana imbere y’Imana

April-20
11:38 AM 2017

Umutare Gaby n’umukunzi we Joyce Nzere, yewe banamaze gusezerana imbere y’amategeko mu mwaka ushize muri umwe mu mirenge igize akarere ka Karongi Iburengerazuba.

Ubutumire bw’ubukwe bwa Gaby na Joyce

Nkuko bigaragara ku rupaputo rw’ubutumire, ubukwe bwe na Joyce Nzere sanzwe aba muri Australia gusaba n’ubukwe nyirizina bizabera i Kibagabaga.

Umutare Gaby (Nikuze Gabriel) ugiye kuzuza imyaka 27 azwi cyane mu ndirimbo nka “Mesa kamwe”, “Ntunkangure”, “Urangora” n’izindi yakoze ari wenyine nubwo mbere yabanje kuririmba mu itsinda ryatandukanye ahagana mu 2012 ritamenyekanye cyane.

Gaby nyuma y’igihe kitari kinini amenyekanye mu muziki yahise yinjira mu irushanwa ry’abahanzi bakunzwe mu Rwanda rya Primus Guma Guma Super Star ya 6 kubera uburyo abantu benshi bakundaga muzika ye.

Uyu mukobwa Joyce Nzere yatangiye kwiga muri Australia guhera mu mwaka wa 2014 muri Kaminuza ya Canberra ari naho aba ubu, bikaba bivugwa ko bakimara gusezerana bazajya kwibanira muri Australia. Reka tumwifurize kuzagira urugo rwiza.

Irebere amafoto agaragaza ubwiza bw’uyu mukobwa ugiye kurushinga na Gaby

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza