Imyidagaduro

Umunsi w’abakundana usize Diamond yanzwe n’umugore we, baratandukana

February-15
00:24 AM 2018

Zari ukunze kwiyita The boss lady yatangaje ku mugaragaro ko atandukanye na Diamond Platnumz kubera ibihuha bimwe bifitiwe gihamya byagiye bica mu binyamakuru by’uko amuca inyuma.

Uyu mugore ukomoka muri Uganda avuga ko iki cyemezo cyamugoye kugifata ariko ngo byari ngombwa.

Ubutumwa yanyujije ku rukuta rwa Instagram kuri uyu wa 14 Gashyantare, ari nabwo abakundana bagaragarizanya urukundo yagize ati “Mubyumve ko ibi byangoye cyane kubikora. Habayeho ibihuha byinshi bimwe binafitiwe ibimenyetso mu bitangazamakuru bivugwa ko Diamond yahoraga ansha inyuma, bityo mbabaye cyane nahisemo guhagarika urukundo rwanjye na Diamond, kugira ngo icyubahiro cyanjye, ubudahangarwa, ubunyangamugayo no kubaho neza byanjye bidahungabanywa.”
Yunzemo ati “Dutandukanye nk’abakundanaga ariko ntibibayeho nk’ababyeyi. Ibi ntibikuraho kuba uwo ndiwe, kuba umubyeyi ufite ibyo yitaho, kandi nka Zari mwamenye.”

Yongeyeho ko “Nzigisha abahungu banjye bane guhora bubaha abagore, nanigishe umukobwa wanjye icyo kwiyubaha ari cyo. Nabaye mu myidagaduro imyaka 12, kandi muri byinshi nanyuzemo nabivuyemo nemye kuko ndi umutsinzi, kandi namwe abanshyigikiye muri bo.”

Zari yabyaranye na Diamond abana 2, gusa umubano wabo watangiye kuba mubi cyane ubwo hatangiraga intambara y’amagambo na Hamissa Mobetto nawe wabyaranye na Diamond mu bihe bishize.

Uyu musore wo muri Tanzania kandi akomeza kuvugwaho kugira inshuti nyinshi z’abakobwa mu bihugu bitandukanye.

Magingo aya Diamond ntacyo aratangaza kuri aya magambo ya Zari ariko mbere gato ya St Valentin yari yatangaje ko atazi uwo bazifatanya kuri uwo munsi.

Zari na Diamond batangiye kubana nk’umugore n’umugabo kuva mu 2014, ariko mu minsi mike ubwo aheruka i Kigali yatangaje ko nta mugore agira, ndetse ko Zari ari umukunzi atari umugore we.


Ibaruwa Zari yandikiye Diamond agaragaza ko batandukanye ku mugaragaro

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza