Imyidagaduro

Umukunzi mushya wa Rihanna yamenyekanye

June-28
19:34 PM 2017

Rihanna yabonye umukunzi mushya w’umuherwe wo muri Arabia Saudite
Nyuma y’iminsi nta mu mukunzi wa Rihanna uzwi, kuri ubu yamaze kumenyekana akaba ari umuherwe w’umucuruzi wo muri Arabia Saudite.

Hassan Jameel ni umuyobozi wungirije w’ikompanyi y’umuryango we yitwa Abdul Latif, icuruza imodoka zo mu bwoko bwa Toyota akaba ari we uri kugaragara nk’umukunzi wa Rihanna ubu.

Iyo kompanyi ifite imari ingana na Miliyari 1.5 z’Amadolari y’Amerika, abarirwa muri Miliyari zirenga 1200 z’amafaranga y’u Rwanda. Amakuru y’urukundo hagati ya Rihanna na Hassan Jameel yatangiye guhwihwiswa ubwo abo bombi bafotorwaga bari gusomanira muri pisine muri Espagne.

Rihanna na Hassan Jameel ngo ntibifuzaga ko iby’urukundo rwabo bijya ahagaragara. Imwe mu nshuti za hafi za Rihanna yatangarije ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru ko aba bombi bari mu buryohe bw’urukundo.

Rihanna, w’imyaka 29 y’amavuko yatandukanye n’umuraperi Drake mu mpera ya 2016, nyuma y’igihe gito bakundana. Muri 2015 byavuzwe ko Rihanna akundana na Leonardo DiCaprio na Travis Scott. Naho muri 2010 ho yakundanaga n’umukinnyi wa baseball witwa Matt Kemp.

Rihanna wamenyekanye ku isi kubera indirimbo ze zirimo iyitwa “we find love ” yatandukanye na Chris Brown muri 2009.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza