Imyidagaduro

Umukobwa yahaye umukunzi we Mbata udukingirizo nk’impano mu ijoro rya St Valantin

February-15
07:49 AM 2017

Kuri St Valantin taliki ya 14 Gashyantare ,abakundana bagiranye ibihe byiza mw’ijoro ry’urukundo aho byaje gutangarira benshi igihe umukobwa yahaye uumukunzi we udukingirizo nk’impano yamugeneye ndetse no gukomeza gusigasira urukundo rwabo.

Mu mujyi wa Kigali mu kabari kamwe hagaragaye abakundandana babibi babiri basohokanye ndetse bamwe baza guhabwa ibihembo binyuranye kubera bateye intambwe mu kwirinda agakoko gatera SIDA maze umukobwa ahita akora mu gakapu ke ahereza umukunzi we udukingirizo twanditseho Love tw’amabara y’umutuku.


Umunyarwenya Mbata ahabwa impano y’udukingirizo n’umukunzi we

Uwo mukobwa yagize ati nahaye udukingirizo umukunzi wanjye kubera ari ikimenyetso cy’urukundo kandi nziko ari ubwirinzi bwiza. Benshi bavugako gukoreraho nta gakingirizo bitaryoha ariko iyo ukoresheje agakingirizo nabwo biraryoha kabisa. Kandi nkwatwe bituma utatwara inda utateganije. Ndakangurira bagenzi banjye b’abakobwa guhagurukira gukoresha agakingirizo igihe kwifata byanze cyangwa se bakaba babyihorera gukoreraho kuko ntibapfa.


Hakizimana John/AHF Rwanda

Hakizimana John umwe mu bakozi ba AHF Rwanda yateguye icyo gikorwa yatangarije abakundana bitabiriye ko umunsi w’abakundana ari byiza ko basobanukirwa n’akamaro kw’ikoreshwa ry’agakingirizo. Yagize ati gukoresha agakingirizo ntabwo ari ugukangurira abantu gusambana ahubwo ni ugushishikariza uburyo bwo kwirinda kuko benshi bashobora gukora imibonano mpuzabitsina idakingiyekuri uyu munsi wa St Valantin. Twifatanije namwe tubaha ubutumwa bwo kwirinda .

Iri joro ryaranzwe n’indirimbo z’urukundo ndetse n’imivugo y’urukundo mu gususurutsa abakundana.


Undi mukobwa wahaye umukunzi we udukingirizo

Kanda hano urebe amafoto yarwanze ijoro ry’abakundana

KANDA HANO UREBE VIDEO HANO UKO BYARI BYIFASHE

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza