Imyidagaduro

Umukobwa umwe na Hollydreams ku rutonde rw’abazitabira irushanwa rya Kinyaga Award

November-13
16:42 PM 2016

Ku nshuro yaryo ya gatatu irushanwa rihemba abahanzi bagaragaza impano mucyahoze ari Cyangugu ariryo Kinyaga Award ryongeye ryagarutse n’udushya twinshi harimo no kuba ibihembo byiyongereye rikaba rizitabirwa n’abahanzi icumi batandukanye harimo umukobwa umwe,itsinda rya Hollydreams rikaba ari rimwe mubazitabira iri rushanwa.

Bike mubyo twababwira kuri aba baraperi bane bagize itsinda rya Hollydreams ni uko barimo gukora cyane ndetse kuri ubu bamaze gushyira hanze indirimbo enye harimo nk’ iyitwa Arangotesha,Under18,Impanuro n’Umugabo utinyitse zose zikaba ari Audio zitarabasha gukorerwa amashusho.

Ubwo Yeejo.rw yaganiraga n’aba basore batubwiye ko ubu intego bafite ari ukwegukana aya marushanwa bikazabafasha kwigaragaza muruhando rwa muzika bakarenga imbibi z’uturere tw’iwabo bakamenyekana mugihugu hose.

Twabibutsa ko iri rushanwa rya Kinyaga Award ari irushanwa rihuza abahanzi baturuka muturere dutatu aritwo Rusizi,Nyamasheke ndetse na Karongi rikaba ritegurwa na Producer Boston ku bufatanye n’ikigo cy’urubyiruko cya Nyamasheke.

Kinyaga Award izatangira taliki 24 Ugushyingo habeho Roadshow y’aho bita mu Bugarama ni mu Karere ka Rusizi hakurikireho Roadshow ya Nyamasheke,hakurikireho iya Karongi . Nyuma kuri Noheli habeho Final ibere i Rusizi nanone.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza