Imyidagaduro

Umukobwa mwiza ni uteye nk’igisabo

January-21
04:33 AM 2017

Mu gikorwa ngarukamwaka cyo gutora Miss Rwanda 2017, amarushanwa ubwo yatagiraga muri Rubavu habonetse umukobwa Honorine Uwase Hirwa ushimagira ko umukobwa mwiza w’umunyarwandakazi ari uteye nk’igisabo.

Honorine winjiye mu marushanwa ya Nyampiga 2017 ubwo yatambukaga ageze imbere y’akanama nkemurampaka yabajije umwambika, uwamuhitiyemo imyambaro asubizanya ubwisanzure ko ariwe kandi yashigiye kucyimubereye, abasha gutambukamo adategwa nk’umunyarwandakazi.

Mike yongeye kumubaza ati umukobwa mwiza kuri wowe ameze ate? Honorine ashigiye kumiterere ye ati ni uteye nk’igisabo. Ese koko umukobwa mwiza ni uteye nk’igisabo? Ni akarango k’uburanga mumuco nyarwanda ?

Benshi bamenyereye ko umukobwa mwiza ari ushinguye, w’ikimero, w’uruhanga rw’uruhehemure ndetse Umunyarwandakazi ubwiza bwe bwaba bushingiye k’uburanga, imico, ingiro kuko aribyo byatindwagaho kugirango barate ubwiza bw’umwari w’u Rwanda.

Amajonjora yo gutora ba Nyampinga bahagarariye intara arakomereza mu Majyepfo i Huye kuri uyu wa gatandatu ndetse na Kayonza i Burasirazuza kuri icyi cyumweru.taliki ya 22 Mutarama 2017

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza