Imyidagaduro

Umuhanzikazi w’umunyamerika yatse gatanya bitewe n’inkenke y’akabariro

March-22
07:56 AM 2017

Melanie Janine Brown uzwi nka Mel B, yatanze ikirego cyo gusaba gatandukana n’umugabo we Stephen Belafonte muri leta ya California bitewe n’ibibazo byo kutumvikana byari mu rugo rwabo ariko bishingiye ku buryo uyu muryango wateragamo akabariro mu myaka icumi yose bamaranye.

IIkinyamakuru the Sun gitangaza ko uretse ibyo bibazo byo kubaka urugo, ubwumvikane buke bwa Mel B na Stephen Belafonte byasembuwe ibibazo by’umutungo w’uyu mugore ubarirwa muri miliyoni 40 z’amadorali.


Mel B, Umugabo we n’abana be bose

Mel B w’imyaka 41,unazwi cyane nk’umwe mu bakunze kuba mu kanama nkemura mpaka mu marushanwa yitwa "American Got Talent" yabyaranye n’uyu mugabo we umwana umwe witwa Madison ndetse n’abandi bakobwa Mel yabyaye mbere barimo Phoenix na Angel. Mel B atangaza ko bari barabaye imbata y’imibonano mpuzabitsina dore ko nibura bakoraga icyo gikorwa cy’abashakanye inshuro eshanu ku munsi.

Share

Andika igitekerezo

E-mail yanyu ntaho izagaragazwa.
Ahari aka kamenyetso * ningombwa kuhuzuza